Korali Abakurikiyeyesu Family, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013 ku rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karinndwi rwa Kacyiru bazamurika ‘album’ yabo ya munani y’amajwi hamwe n’iya kane y’amashusho.
Bazambanza Aloys, umwe mu bagize komite nyobozi y’iyi korali, avuga ko iyi ‘album’ nshya igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi.
Iyi ‘album’ yitwa Turuha cyane, ikaba iriho indirimbo zirimo iyitwa Ubu namenye, Hariho amaraso, Niko tubayeho, n’izindi.
Kwinjira muri iki gitaro kizatangira saa munani z’amanwa ni ubuntu, kandi ngo bazaba bari kumwe n’izindi korali ebyiri zizaba ziturutse mu Ntara y’Iburengerazuba.



















TANGA IGITEKEREZO