Uyu musore w’imyaka 19 yiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya HVP Gatagara i Rwamagana.
Afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba no gucuranga gitari n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona, bwamufashe ubwo yari afite imyaka ibiri gusa.
Bosco afite impano yo kwandika indirimbo akaba yibanda mu zo kuramya no guhimbaza Imana n’izubaka ubumuntu mu bantu.
Aherutse gutumirwa mu kiganiro Isango na Muzika kuri televiziyo Isango Star. Uyu musore yavuze ko akunda abahanzi baririmba izihimbaza Imana barimo Adrien Misigaro, anaririmba indirimbo ze.
Adrien Misigaro amaze kureba iki kiganiro, yabwiye IGIHE ko yakozwe ku mutima n’impano y’uwo musore n’uburyo yakiriye ubumuga bwe ntabeho mu bwigunge.
Ati "Nakozwe ku mutima n’impano imurimo n’umwete afite wo gukoresha impano imurimo, byandenze. Biragoye kubyiyumvisha ko umuntu ugendana n’ubumuga ariko akaba afite gukomera bigeza hariya.”
Adrien Misigaro yavuze ko yifuje gufasha uyu musore kubyaza umusaruro impano ye, akamwishyurira indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko abona ishobora kumugirira akamaro.
Ati “Nifuje kubanza kumushigikira mu mpano ye, kuko ni yo ntwaro afite hafi yakoresha, kandi arabishoboye cyane. Nanjye rero ndamufasha kujya muri studio atangire ashyire ibihangano bye hanze, nzi ko azagera kure.”
Ku ikubitiro Adrien yemeye kumufasha gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi akazakomeza kumuba hafi ku buryo binashobotse bakorana indirimbo.
Bosco asanzwe afite indirimbo ebyiri. Mu mwaka utaha ateganya kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo kugira ngo yagure impano ye kandi izamutunge.



















TANGA IGITEKEREZO