Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ayikunda cyane.
Ati “Indirimbo yanditswe na Alexis Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alexis Dusabe nk’umuntu w’umunyabigwi mu muziki musaba ko nayikora arabyemera. Ni indirimbo ifite ubutumwa bw’ibihe byose.”
Uyu muhanzikazi yemeza ko yageze aho akabona bidakwiriye ko yakora iyi ndirimbo wenyine ahitamo kwifashisha Serge Rugamba basanzwe bakorana mu buzima bwa buri munsi mu bijyanye na muzika.
Ati “Nararebye mbona ntakwiriye kuyikora njyenyine ndavuga nti reka nyifatanye na Rugamba Serge usanzwe amfasha mu muziki. Impamvu ariwe nahisemo turakorana cyane. Ino ndirimbo nshaka ko iba inzira y’Imana y’uko abantu bongera kuryoherwa n’agakiza.”
Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Ndanyuzwe’, ‘Nta banga’, ‘Nzakomeza’, ‘Iyabivuze’, ‘Warampishe’ n’izindi zitandukanye. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, aheruka kumurika album ye ya karindwi yise “New Woman” ku wa 27 Ukwakira 2017.
Uretse kuririmba azwiho kuba ari umuhanzi ukunda gufasha ndetse mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise ‘Ineza Tour’ byari bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ‘‘Ineza Foundation”.
Serge Gasasira Rugamba bakoranye asanzwe ari umuhanzi w’umuhanga ndetse ni n’umucuranzi wa Piano, anafasha abantu mu bijyanye n’imiririmbire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!