Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse agaragaza ko aryohewe n’impera z’icyumweru kubera indirimbo y’aba bana yitwa ‘Nahawe Ijambo’.
Yanditse ati “Muri weekend ndi kumva indirimbo ya Vestine na Dorcas. Abantu babiri bafite impano bo mu Rwanda bafitiye ubutumwa Isi. Muyishimire.”
#WeekendListening brought to you by Vestine and Dorcas – two talented individuals from Rwanda with a message to the world. Enjoy! #rwandamusic https://t.co/Bw94jGtON0
— Luke Williams (@AusHCKenya) June 19, 2021
Iyi ndirimbo ya Vestine na Dorcas ni yo ya mbere bahereyeho gusa yarakunzwe mu buryo bukomeye ndetse abasaga miliyoni eshatu bamaze kuyireba. Irimo ubutumwa buvuga ku muntu wahuye n’ibigeragezo ariko akaza gutabarwa n’Imana, akaba ayishima mu buryo bukomeye.
Mu minsi ishize basohoye iyo bise ‘Papa’ yaje ari iya kabiri mu rugendo rwabo rwa muzika ndetse nayo yarakunzwe.
Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.
Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir yo muri ADEPR i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, mbere yo gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mpera z’umwaka ushize.
Ubu bari gufashwa mu muziki na Murindahabi Iréné. Bahuriye na Niyo Bosco mu nzu ifasha abahanzi yitwa M. Irene Entertainment.
– Reba indirimbo yitwa Papa baheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!