Chorale Saint Paul yavutse mu 2009 igeze kure itegura iki gitaramo yise ‘Great Classic Concert’ kizinjiza Abanyarwanda mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2022.
Iyi mbyino ya Waltz ntimenyerwe mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, imenyerewe mu maserukiramuco atandukanye cyane cyane abera ku mugabane w’u Burayi.
Ibyinwa mu matsinda aho umukobwa n’umuhungu begerana bagasa n’abahoberanye ariko amaboko amwe arambuye yerekeza mu cyerekezo kimwe andi afashe inyuma ku rutugu rw’undi, bakagenda batera intambwe imbere, inyuma no mu mpande mu buryo bunogeye ijisho.
Ikindi cyihariye kizaba kiri muri iki gitaramo ni ubugeni buzakorwa ariko bugahuzwa n’umuziki uzaba uririmbwa muri ako kanya.
Umuyobozi w’iyi korali, Nizeyimana Nyituriki Denis avuga ko bahisemo gutegura igitaramo kimeze gutya mu rwego rwo gutaramira Abanyarwanda ari na ko bareka itandukaniro rya Chorale Saint Paul n’andi bari basanzwe babona.
Yagize ati “Impamvu y’iki gitaramo ni ugutaramira Abanyarwanda mu ndirimbo nziza zinogeye amatwi, indirimbo zo kwidagadura hakabamo n’ibikorwa byinshi bitandukanye birimo iby’ubugeni ariko buhuzwa n’umuziki.”
Ati “Uburyo tuzidagaduramo butandukanye n’ibyo abantu babonye ahandi , buri wese uzaza azabe yiteguye kubyina, kubona abaririmbyi n’ababyinnyi babyina imbyino za Waltz zimenyerewe i Burayi mu miryango y’ibwami ndetse no mu maserukiramuco atandukanye.”
Uyu muyobozi avuga ko uburyo bazaririmba indirimbo zabo butandukanye kuko buzaba bugizwe n’imyiyereko igaragaza n’ibyo abaririmbyi bavuga.
Chorale Saint Paul yavutse ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro. Ifite intego yo gufasha abakirisitu gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo.
Iyi kolari yagiye yifashishwa mu ndirimbo zirata ibigwi by’amakipe atandukanye arimo Gasogi United ,Rayon Sports na APR FC.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka ahasanzwe azaba ari 5000 Frw, muri VIP ni ibihumbi 10 y’u Rwanda mu gihe muri VVIP ari 25000 Frw.
Reba hano amashusho y’iyi korali babyina imbyino ya Waltz
Umubyeyi uturutira abandi indirimbo ya Chorale st Paul









Ibitekerezo 0