Iki gikorwa cyabaye kuwa 24 Ukuboza 2016, aho iri shuri rikorera mu mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’Itorero Inkuru Nziza.
Abana biga gucuranga ibyuma bitandukanye bya muzika birimo Piano, Guitar n’ingoma.
Karangwa Samson, umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri yishimiye urwego abana bagezeho mu gucuranga avuga ko bitanga icyizere ko abana bazakura bazi gucuranga hamwe no gukunda Imana no kuyikorera.
Ati “Ibi ni byiza. mu gihe gito bamaze biga biratanga icyizere ko mu minsi iza baba bazi neza gucuranga indirimbo ziramya Imana kandi babitojwe hakiri kare bizabafasha mu gihe kizaza.”
Inkurunziza Russy w’imyaka 14, umaze ibyumweru bitatu yiga kuvuza ingoma muri iri shuri yavuze ko we na bagenzi be bamaze kwiga byinshi bizabafasha mu buzima buri imbere cyane cyane gukunda no gukorera Imana babinyujije mu muziki.
Ati “Byinshi maze kwigira hano na bagenzi banjye, bizadufasha gukorera Imana n’umugisha binyuze mu muziki. Mu biruhuko usanga abana birirwa bareba film kandi nta kintu zungura ariko twe twitoza gukorera Imana.”
Peter Ntigurirwa, Umuyobozi w’ishuri avuga ko ukwezi kwa mbere basoje kwatanze umusaruro kandi ukwezi gutaha azashyiramo imbaraga zihagije akanorohereza abana b’abakobwa abashya n’abasanzwe.
Ati “Mu by’ukuri iki cyiciro cyatangiye mu Ukuboza, namwe mwabibonye uko abana bacuranze ni ibigaragarira buri wese. Turifuza ko umubare w’abacuranga mu nsengero n’ahandi wazamuka. Turashaka gufasha umwana w’umukobwa cyane kuko urebye usanga mu muziki asa n’utari ku rwego rumwe n’abandi.”
Iki cyicyiro cya mbere gisojwe kirimo abana 65, abahungu 40 n’abakobwa 25 kuva ku myaka itanu kuzamura, aho buri wese yigaga gucuranga ku giti cye, kikazasubukurwa kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha batangira kwiga gucuranga mu matsinda.



















TANGA IGITEKEREZO