Robert Sangano, umujyanama mu by’ umuziki w’umuhanzi Gaby Irene Kamanzi uzwi mu buhanzi nka Gaby, avuga ko Gaby azerekeza muri Amerika no ku mugabane w’ u Burayi gufatanya n’abaho guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.
Mu kiganiro Sangano yagiranye na rwandagospel.com, yavuze ko itsinda Crystal ryo muri Amerika ryabigizemo uruhare hamwe n’ itorero Zion Temple, yongeraho ko Crystal yabonye impano ya Gaby ikifuza ko bagirana ibiganiro akazajya muri Canada.
Umujyanama wa Gaby avuga ko ibiganiro bikomeje kandi hari igikorwa kugira ngo Gaby azajyane n’ umucuranzi Justin Cubaka usanzwe acurangira Crystal iyo yaje mu Rwanda.
Uyu Cubaka ashobora kuzajyana na Gaby muri Amerika mu rwego rwo kuririmbana, dore ko hari n’indirimbo bagiye gukorana. Sangano akomeza avuga ko hari gahunda ya Gaby yo kuzerekeza mu bihugu by’ i Burayi.
Gaby Kamanzi agiye kwitabira ubutumire bwo hanze ya Afurika, nyuma yo kugirira igitaramo “More than a Song” i Burundi n’ icyo yateguriye mu Rwanda akaba yareretswe n’abakunzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana ko akunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO