Amagambo agize indirimbo “Amariba” ahumuriza abahuye n’ibibazo mu gakiza ndetse umuhanzi yababwiye ko hari Umuremyi ubitayeho.
Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 24, yafashwe anatunganywa na Karenzo Pro.
Imanirafasha ni umusore ukunda Imana no kuyikorera, ni umuvugabutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana akaba n’umunyamasengesho ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga yarutangiye mu mwaka ushize wa 2020.
Imanirafasha avuga uko indirimbo “Amariba” yaje muri we nyuma y’amagambo yasomye muri Bibiliya.
Yagize ati “Indirimbo ‘‘Amariba’’ yaje ivuye mu ijambo ry’Imana riri mu Gitabo cy’Itangiriro 26:15,22. Mu by’ukuri nabonye iminsi ya none umurimo w’Imana urimo intonganya nyinshi bityo bigatuma intama zigwa umwuma, nibutsaga abantu ko umurimo ufite uwawitangiye, wawumeneye amaraso ariwe Kirisitu.”
Mu ntego afite mu muziki, Imanirafasha avuga ko agiye gushyira imbaraga cyane mu gukomeza gukora izindi nyinshi kugira ngo ubutumwa Imana yamushyize ku mutima azabashe kubusangiza n’abandi abinyujije mu ndirimbo.
Uyu muhanzi yatangiye guhimba no kwandika indirimbo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Ethiopie.
Akomeza agira ati “Kubera ko nkunda gusoma cyane Bibiliya kandi kikaba ari igitabo niyumvamo cyane byamviriyemo kujya nandika indirimbo ifite amagambo mvanye muri Bibiliya. Icyo gihe izo nandikaga zose nazihaga korali zigakoreshwa mu kigo.”
“Amariba” ni indirimbo ya kane ya Imanirafasha, mbere yayo yasohoye izirimo “Humura”, “Ndashaka kugendana nawe” na “Jya Wizera”, zose ziri ku rubuga rwa YouTube.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!