Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Serge Iyamuremye yabanje kuganirizwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Yamubajije uburyo yasobanura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Mu gusubiza undi ati “Nta kindi kintu nigeze nkora uretse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhera mu 2012. Umuziki w’icyo gihe n’ubu biratandukanye. Mbere wajyaga kuririmba ahantu bakaguha amazi yo kunywa ariko ubu biratandukanye. Ibintu ntibikiri nka mbere. Amafaranga ari kuza buhoro buhoro mu muziki wo kuramya Imana.”
Uyu muhanzi yanavuze ko impamvu yashikamye ku gukora umuziki wo kuramya Imana ari ukugira ngo abantu bakomeze kwizera Imana no kuyigandukira.
Ati “Intego yanjye; ni ukugira ngo abantu bizere ibyo turirimba, ibyo tuvuga n’ibyo tubabwiriza kuko twizera ko ari ukuri. Ntabwo nkuze cyane nakagombye kuba ndi ahandi hantu, kuba nariyemeje gutanga ubutumwa muri ubu buryo ni uko mbona hari ikintu bihindura mu buzima bwanjye.”
Yahise aririmba indirimbo zitandukanye zirimo ‘Biramvura’, ‘Amashimwe’, ‘Nta wundi nambaza’, ‘Yesu agarutse’, ‘Arampagije’ n’izindi zitandukanye.
Yabaye uwa 17 waririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman, Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Bushali na Aime Bluestone, Yverry , igitaramo cyo kunamira cyo kunamira Jay Polly, Marina na Calvin Mbanda, Makanyaga , Niyo Bosco na Symphony Band ndetse na Uncle Austin.
Hari kandi abandi barimo Riderman, Social Mula ndetse na Aline Ngahongayire.
Amafoto: BJC/ East African Promoters(EAP)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!