00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Korali Gilugali iramurika alubu mu yayo ya kabiri

Yanditswe na

Kanyamibwa Patrick

Kuya 12 May 2013 saa 05:12
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, 2013 kuva saa cyenda z’amanywa kuri ADEPR Nyarugenge nibwo Korali Gilugali imurika album yayo ya kabiri y’amajwi bise « Ntituzaceceka ».
Iki gitaramo iyi korali y’abanyeshuri bo muri KIST-KHI ikaza kuba iri kumwe na Korale Agape yo kuri urwo rusengero, hamwe n’umuvugabutumwa Rudasingwa Jean Claude. Korali Gilugali ni umutwe w’abaririrmbyi ukorera umurimo w’Imana mu mashuri makuru ya KIST na KHI mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote CEP KIST-KHI (…)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, 2013 kuva saa cyenda z’amanywa kuri ADEPR Nyarugenge nibwo Korali Gilugali imurika album yayo ya kabiri y’amajwi bise « Ntituzaceceka ».

Iki gitaramo iyi korali y’abanyeshuri bo muri KIST-KHI ikaza kuba iri kumwe na Korale Agape yo kuri urwo rusengero, hamwe n’umuvugabutumwa Rudasingwa Jean Claude.

Korali Gilugali ni umutwe w’abaririrmbyi ukorera umurimo w’Imana mu mashuri makuru ya KIST na KHI mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote CEP KIST-KHI (Communauté des Etudiants Pentecotistes du KIST et KHI) bo mu itorero rya Pantekote ry’u Rwanda ADEPR/ Itorero rya NYARUGENGE.

Izina Gilugali turisanga mu gitabo cyaYosuwa 5:9 (Uwiteka abwira Yosuwa ati: “None mbakuyeho igisuzuguriro abanyegiputa babasuzuguraga.” Nicyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu). Korali Gilugali yatangiye umurimo w’Imana mu 2005 itangirwa n’abaririmbyi bagera 12, yakomeje kugenda yaguka kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 78.

Intego ziyi korare ni “Kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu hafi na kure” biboneka muri Matayo 28:18-20. Bimwe mu bikorwa Korali Gilugali yageweho harimo gukora ibiterane by’ivugabutumwa mu ndembo zitandukanye mu matorero anyuranye (Gitarama, Ruhengeri, Butare, Cyangugu, Gikongoro, Kabuga, Kibungo, Gisenyi) no gushyize ahagaragara album yayo ya mbere y’amajwi yitwa “Isaha y’Imana” muri 2009.

Album ya Korali Gilugali ya kabiri y’amajwi igizwe n’indirimbo 10 na album ya mbere y’amashusho izaba iriho indirimbo 10, muri zo harimo ‘Ntituzaceceka’, ‘Urugamba turwana’, Ye’su azaza’, n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages