Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ku wa 16 Gashyantare nibwo hateguwe igitaramo cyo kwizihiza uyu munsi mu buryo bwa gikirisitu ‘Saint Valentin Nkirisitu’.
Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana zaririmbwe na Kizito Mihigo afatanyije na korali z’abanyeshuri nka Le Bon Berger, Justitia na Pastor Bonus.
Mu gitaramo cyatangiye ahagana saa saba z’amanywa, Kizito yaririmbye indirimbo "Ahari urukundo n’umubano" izwi cyane muri Kiriziya Gatolika, akomereza ku zindi ze zirimo "Aho kuguhomba yaguhombya" yasohoye akiva muri gereza, "Arc en ciel", "Inuma", indirimbo ye nshya yahimbiye Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu n’izindi.
Abanyeshuri nabo baje kwakira Kizito Mihigo mu ndirimbo zaririmbwe na korali zabo nka “Ndagiwe n’umushumba mwiza”, “Nzashira agahinda ningera iwawe”, n’izindi, bashimisha cyane abari bitabiriye igitaramo.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 1500 barimo abanyeshuri bo muri iryo shuri, abakiristu barituriye ndetse hagaragayemo n’abasilamu babyinaga indirimbo za gikristu z’uyu muhanzi.
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abihaye Imana batandukanye barimo Padiri Karamira Victor ushinzwe urubyiruko muri Paroisse Saint Michel ari nayo iri shuri ribarizwamo.
Umunsi wa Saint Valentin ukomoka kuri Padiri Valentin w’i Roma, ku ngoma y’umwami w’abami Claude, Roma yari mu ntambara maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka, kuko abamaze gushyingirwa bangaga kujya ku rugamba kubera imiryango yabo. Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundana, harimo n’abasore b’abasirikare.
Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, anyongwa tariki 14 Gashyantare, aza kugirwa umurinzi w’abakundana.



















TANGA IGITEKEREZO