00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Abaturajuru mu kumurika ‘album’ nshya

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 3 December 2013 saa 01:30
Yasuwe :

Kuri iki cyumweru tariki ya munani Ukuboza 2013, Korari Abaturajuru yo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi izakora igitaramo kidasanzwe kizabera ku rusengero rw’Adiventisite i Nyamirambo mu Mujyi wa kigali.
Muri icyo gitaramo, iyi korali izashyira ku mugaragaro ‘album’ yayo y’amajwi ‘volume’ ya gatatu y’amajwi igizwe n’indirimbo 10. Iyi ‘album’ iri kumwe na ‘DVD’ ‘volume’ ya kabiri zose zitwa ’’Igihugu’’, iyi DVD na yo ikaba igizwe n’indirimbo 10 z’amashusho. Zimwe mu (…)

Kuri iki cyumweru tariki ya munani Ukuboza 2013, Korari Abaturajuru yo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi izakora igitaramo kidasanzwe kizabera ku rusengero rw’Adiventisite i Nyamirambo mu Mujyi wa kigali.

Abagize Korali Abaturajuru baririmba

Muri icyo gitaramo, iyi korali izashyira ku mugaragaro ‘album’ yayo y’amajwi ‘volume’ ya gatatu y’amajwi igizwe n’indirimbo 10. Iyi ‘album’ iri kumwe na ‘DVD’ ‘volume’ ya kabiri zose zitwa ’’Igihugu’’, iyi DVD na yo ikaba igizwe n’indirimbo 10 z’amashusho. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi ‘album ni « Igihugu », « Nzaruvuga », « Igitambo », « We raise up » n’izindi.

bamwe mu bagize Korali Abaturajuru

Iki gitaramo kizihizwa na korali zikunzwe zo mu mujyi wa Kigali no hanze yawo mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi nka « Friends of Jesus Choir», « Desert stream singers », « Abijuru Choir», « Umunezero Choir» hamwe na « New life Choir » yi Nyanza.

Nyuma y’icyo gitaramokorali Abaturajuru irategura gukora igiterane kivuga butumwa kizamara ibyumweru bibiri kiri mu byo bita mu Badivantisite « Amavuna », igakomeza n’ibindi bitaramo byo gushima Imana mu bice bitandukanye byo mu Rwanda hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages