00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizava muri album y’umuhanzi Mahoro Isaac azabyifashisha mu gufasha imfubyi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 5 May 2013 saa 04:53
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Mahoro Isaac wo mu Karere ka Bugesera, avuga ko namara kumurika album ye kuwa 18 Gicurasi 2013, azahita ajya kwita ku barwayi, imfubyi n’abapfakazi, anababwira ko Yesu ari igisubizo cy’ibibazo byabo.
Mahoro ugiye gushyira ahagaragara album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 11 zihimbaza Imana, avuga ko mu bihangano yakoze yibanze cyane ku butumwa bw’ibisubizo biva ku Mana, bunahumuriza imitima y’abanyarwanda.
Mahoro Isaac avuga ko yahoze mu (…)

Mahoro Isaac avuga ko yahoze mu buzima bugoye atahise yifuza gutangaza, ati “Kuba naratekereje kuzita ku bafite imitima ishavuye nabitewe n’uko ndi umwe mu bigeze kubaho bashavuye cyane. Ibyo byanteye guhora ntekereza ku bantu ubu bafite imitima nk’uwo nari mfite numva ko ntazanabaho ariko ubu Imana yansubije.”

“Iyo urebye aho Imana yakuye Abanyarwanda, n’ubuyobozi yaduhaye ubonako ari igisubizo Imana yatanze, byatumye nkora indirimbo yitwa “Igisubizo ni Yesu”, n’indi yitwa “Nanditswemo?”, ibaza abantu ubu niba inzira barimo ari iy’ukuri, n’iyitwa “Amahoro”, ibashishikariza kuba umwe ubwabo hamwe na Yesu.” Ibi nabyo byatangajwe na Mahoro.

Igikowa cyo kumurika Album “Igisubizo ni Yesu” ya Mahoro wo mu itorero ry’Abadivantisiti, kizabera ku rusengero rw’Itorero ry’Abadivantisiti rw’i Nyamata, Mu Karere ka Bugesera, kuwa 18 Gicurasi.

Amafaranga azava muri iki gikorwa ngo azafashishwa abana batishoboye bahoze mu bigo by’imfubyi, abapfakazi n’abarwayi bari mu bitaro bo mu Karere ka Bugesera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages