Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.
Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yabwiye IGIHE ko indirimbo yabo bashatse kuyinyuzamo ubutumwa bukomeza abantu.
Yagize ati “Indirimbo yacu yitwa “Urahambaye”, ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana no kuvuga ugukomera kwayo. Ni umuririmbyi wacu witwa Jabo wayihimbye nyuma yo gutekereza agasanga ntacyo twe nk’abantu twagereranya n’Imana kuko irenze uko tuyitekereza.’’
Yavuze ko bahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe Isi n’u Rwanda bihanganye na COVID-19 bashaka kwifatanya n’abafite imitima ihagaze.
Yakomeje ati “Ubutumwa twatanga ni uko ibi bihe turimo bitorohoye Isi muri rusange. Ni ugutanga ihumure, tuzi y’uko ibi byose bizagira iherezo tukazaba ahataba ibigeragezo n’ibirushya. Dukwiriye gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 twubahiriza ingamba leta iduha.’’
Ishimwe yavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko no mu bihe bigoye Imana ihari kandi ikomeza gufasha uwayiringiye.
Ati “Ubutumwa twabaha ni ugukomeza kwiringira Imana ndetse no kuyisunga muri byose. Tunabasaba gukomeza kutuba hafi nkuko basanzwe babikora. Imana iduhane umugisha.’’
Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Mucyo Serge.
Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!