Ni mu gitaramo cyiswe “Siryo Herezo Live Concert” kizaba tariki 9 Nzeri 2023 muri Expo Ground i Gikondo, guhera saa Kumi n’Imwe.
Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutumira Mbonyi kuko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya Imana kandi ufite umubare munini w’abakunda ibihangano bye.
Ati “Twamuhisemo kuko twabonaga ari we twakorana bikagenda neza. Ni umwe mu bahanzi bahagaze neza kandi ufite ibihangano bikora ku mitima ya benshi.’’
Yakomeje ararikira abantu kuzitabira iki gitaramo kuko biteze ko kizagenda neza kandi bakishimana n’abakunzi babo.
Muri “Siryo Herezo Live Concert” hazafatirwamo amashusho y’indirimbo zizajye kuri album Messengers Singers yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu amatike ahari ni aya 10.000 Frw ndetse n’aya VIP ya 20.000 Frw. Kugura itike wifashisha *797*30# cyangwa ukanyura ku rubuga ishema.rw.
Messengers Singers ni itsinda ryashinzwe ku wa 30 Kamena 2009. Rigizwe n’abaririmbyi barindwi; ryatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.
Kugeza ubu iri tsinda rifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho n’izindi ndirimbo ryagiye risohora zitandukanye zikanyura imitima y’abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana.
Reba zimwe mu ndirimbo za Messengers Singers



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!