Munyaneza Fabrice asanzwe ateranira mu Itorero Zion Temple Celebration Center rya Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza. We abarizwa muri Paruwasi ya Kimironko.
Yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya yashatse kuyinyuzamo ubutumwa bwerekana ko Yesu Kirisitu yakunze ab’Isi urukundo ruhebuje kugeza n’aho abitangira, akemera kubambwa ku musaraba.
Yagize ati “Nasobanuraga cyane ukuntu Kirisitu yatwegereje intebe y’ubwiza. Nibutsa abantu ko hari Umwami wabakunze agatanga ubuzima bwe kugira ngo nibamwizera bahabwe ubugingo buhoraho.’’
Aya magambo akubiye mu Gitabo cy’Ibyahishuwe 5:6-7 hagira hati “Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze usa n’uwatambwe, afite amahembe arindwi n’amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y’Imana itumwa kujya mu isi yose. Araza akura cya gitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe.’’
Munyaneza Fabrice yavuze ko ari umugisha ukomeye gukundwa n’Imana bikagera naho itanga Umwana wayo w’ikinege ngo acungure Isi.
Ati “Mu ndirimbo nashimaga mvuga ngo Kirisitu namuhawe nk’impano, arangije ambera igitambo kizima, ni ko kunyegereza intebe y’ubwiza.’’
“Intebe” ni indirimbo y’iminota itanu n’amasegonda 48; yatunganyirijwe muri Level Nine ku Gisozi, yanarambitsweho ukuboko na Producer Lead beat.
Uyu musore w’imyaka 27 yaboneye izuba mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Mu buzima busanzwe akora ubucuruzi bw’imyenda, afatanya no gukora decoration z’ubukwe.
Yatangiye umuziki akiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe muri Rusizi aho yaririmbye muri Korali Umucyo yaho.
Nk’umuhanzi wigenga, yinjiye mu muziki mu 2019 ndetse kuva icyo gihe amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo “Ni muzima” na “Intebe’’.
Mu mishinga ya bugufi afite, Munyaneza ateganya gukora amashusho y’indirimbo ze mu kurushaho guha abakunzi be ibihangano byamamaza ubutumwa bwiza n’ibiyobora abantu ku gakiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!