Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, yumvikanamo umuntu ufite ibibazo byamurenze ariko agasenga yizeye ko gutabarwa kwe kuri ku Mana.
New Melody yasohoye "Ndakwiringiye" mu gihe Isi n’u Rwanda bimaze igihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho usanga buri muntu wese yibaza igihe kizarangirira. Kubera ibibazo kimaze guteza Isi usanga benshi baramaze kwiheba.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yavuze ko ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko ibihe byose baba barimo iyo biringiye Imana babasha kubivamo neza.
Yagize ati “Ni indirimbo ikubiyemo isengesho risenganywe kwizera, tugendereye kubwira utwumva wese ko igihe cyose waba uhagazemo niba wiringiye Uwiteka ntuzakorwa n’isoni. Zaburi 125.”
Yakomeje ati “Byaba ibi bihe turimo bigoye, inzara n’izindi ngorane zigose ubuzima bwawe, Uwizera wese arahirwa kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45”
New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisitu.
Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 40. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Nimuze Dushime", "Ibyo wakoze", "Igihe nagutegereje", "Akira ihumure" n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!