Padiri Uwimana azwi by’umwihariko nk’umwe mu bapadiri bake bakora Hip Hop. Yavuze ko byanatunguye abo mu Budage akigerayo kuko badakunze kubona abapadiri baririmba muri iyo njyana.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Budage bimaze iminsi bimwandikaho, bitangarira uburyo aririmba injyana yafatwaga nk’iyo ku muhanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Padiri Uwimana yavuze ko mu kurushaho kumenyekanisha ubutumwa aririmba, yifuza gukorana n’abahanzi bo mu Budage.
Ubu yatangiye kwiga Ikidage no kuganira na bamwe mu bahanzi baho baririmba indirimbo zahimbiwe Imana.
Ati “Ikiri kubakurura ni uko mu gihe gito maze hano urubyiruko turi kubyumva kimwe cyane. Baba banyotewe n’injyana itandukanye n’izabo, injyana ibyinitse. Ubu namaze kuririmba Gloria mu Kidage. Ndi kukitoza nacyo ariko nibikunda nzakiririmbamo.”
Hari amwe mu matsinda aririmba n’abantu ku giti cyabo batangiye ibiganiro ku buryo yizeye ko mu gihe gito bazaba batangiye gukorana.
Padiri Uwimana avuga ko kuba atangiye kwinjira mu kibuga cy’umuziki mu Budage ari amahirwe akomeye yo kurushaho kugeza ubutumwa kure.
Ati “Ni amahirwe yo kugira abafana batari ab’iwanyu gusa. Imipaka iba yaguka haboneka n’andi mahirwe.”
Padiri Uwimana yavuze ko ari gutunganya n’izindi ndirimbo ziri mu Kinyarwanda, nubwo abifatanya n’amasomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!