Chorale Integuza imaze ahagaragara indirimbo z’amashusho ya Album yabo ya mbere y’indirimbo z’Imana yitwa “Yaradupfiriye”.
Chorale Integuza ikunzwe cyane mu karere ka Rubavu ni bwo bwa mbere ikozwe mu mashusho bashoboye gushyira ahagaragara kuko izindi ebyiri bari basanganwe ari iz’amajwi gusa.
Abaririmbyi bo mu karere ka Rubavu bamaze gutera imbere mu ndirimbo zitandukanye n’ubwo atari nka Kigali ko bazakomeza guteza imbere imbere umurimo w’Imana batera inkunga amakorali, kuko indirimbo z’Imana zikiza imitima ya benshi.
Pasitoro Bazimaziki Deo uyobora Intara y’Ivugabutumwa ya Kanama avuga ko kuba Urubyiruko ruri muri za Chorale bibarinda imyitwarire mibi, kuko baba bakurikirana Ijambo ry’Imana umunsi ku wundi.
Chorale Integuza yavutse mu mwaka wa 1990 mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishingwa n’Abanyarwanda bari mu buhunzi muri icyo gihugu, ikaba ifite Album ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO