00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuramyi Christian Irimbere agiye gukora igitaramo cye cya mbere

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 July 2023 saa 10:38
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irindwi atangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Irimbere Jean Christian yateguye igitaramo cye cya mbere azahuriramo n’abaramyi batandukanye.

Iki igitaramo yitiriye indirimbo “Ndi Hano” giteganyijwe ku itariki 10 Nzeri 2023 kizabera kuri Christian Life Assembly Nyarutarama.

Christian Irimbere uri mu baririmbyi bagezweho mu muziki wo guhimbaza Imana yatangarije IGIHE ko yamaze gushyira ku murongo ibizakenerwa muri iki gitaramo yifuje guhuriramo n’abandi baramyi ndetse n’abakunda ibihangano bye.

Ati “Ni igitaramo cyanjye cya mbere nifuje guhuriramo n’abandi bantu batandukanye bakaza tukaramya Imana muri rusange.”

“Uzaba ari umugoroba mwiza wo kuramya ukubiyemo udushya twinshi, muri make uzahagera azataha anyuzwe ari mu mavuta nkuko bivugwa.”

Ni igitaramo yitiriye indirimbo ye “Ndi Hano” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

Christian Irimbere yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamuzamuriye igikundiro nka "Ni umugabo", "Obrigado" ,“Ndi hano”, “Ndashikamye” “Ntuhemuka” na “Ni Yesu” yashyize hanze mu minsi mike ishize.

Uyu mugabo usengera muri Evangelical Restoration Church, yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga mu buryo bw’umwuga mu 2016.

Reba Indirimbo “Ndi Hano” yitiriwe iki gitaramo

“Ni Yesu” indirimbo Christian Irimbere aherutse gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages