Nyuma y’urugendo umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana Dominic Nick yagiriye muri Tanzaniya na Kenya aratangaza ko mu Rwanda hakwiye impinduka, abantu bakamenya ko bazajya bishyura mu bitaramo by’abahanzi baririmbira Imana (Gospel) aho kuba ubuntu nk’uko bisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dominic Nick yadutangarije ko mu rugendo rwe rwari rugamije gushaka uko yakorana n’abahanzi bo mu bihugu bya Kenya na Tanzaniya, ariko aniga uburyo yarushaho kuzamura umwuga we.
Yagize ati ”mu rugendo nakoze, nasanze mu Rwanda hari byinshi twakwigira ku bahanzi bo muri biriya bihugu; nabonye ko usanga abakunzi ba muzika ya Gospel yaho baharanira iterambere ry’umuhanzi wabo bakunda, kuza mu gitaramo yakoze bakishyura amafaranga cyangwa gukora fundraising ubona babifata nk’ibisanzwe, nk’inshingano zabo.”
Akomeza avuga ko ibi usanga muri biriya bihugu abakunzi b’umuhanzi babikora mu rwego rwo kumushyigikira kugira ngo akomeze gutera imbere mu mpano no mu bushobozi.
Dominic Nick avuga ko ari yo mpamvu utapfa kumva hari umuhanzi muri Kenya cyangwa Tanzaniya waretse kuririmbira Imana akajya mu bindi.
N’ubwo iri ari isomo ku bakunzi ba Gospel, Nick asanga n’insengero aba bahanzi basengeramo zikwiye kuzirikana ko umuhanzi wabo akeneye ubufasha bw’itorero bitewe n’icyo yifuza ko bamufasha.
Ati ”aha ndavuga ibitekerezo, inama, amafaranga n’ibindi. Ikindi ni uburyo abayobozi bafata cyangwa baha agaciro umuhanzi wabo n’impano imurimo, nk’umuntu ufite akamaro mu itorero.”
Ageze muri Kenya, Dominic Nick yakoranye indirimbo n’umuhanzi waho witwa Mister T bise "Panda juu mpaka juu".
http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/dominic-nic/indirimbo-182/panda-juu-mpaka-juu.html



















TANGA IGITEKEREZO