Kuri uyu wa Gatanu, nibwo umuhanzi Ingabire Irene Kamanzi uzwi nka Gaby, yamaze amatsiko abahora bibaza niba yaba afite umuhungu bakundana, avuga ko we agitereje ijwi ry’Imana gusa.
Uyu mukobwa w’imyaka 32, umaze imyaka cumi n’itandatu aririmba indirimbo zihimbaza Imana, ari we Gaby, yeruriye abakunzi be atangaza ko nta nshuti y’umuhungu kugeza ubu afite.
Mu magambo ye, Gaby yagize ati “Ndi ingararagu kandi nta fiancé mfite, nizeye ko bizaza mu gihe cy’Imana. Kuko Umukristu mwiza, ategereza icyo Imana imuhaye kandi mu buryo bw’Imana.”
Akomeza ati “Iyo wabigiyemo wenyine, cyangwa ukishakira izindi nzira, akenshi ntabwo unezerwa.”
Gaby ufite igikorwa cyo kumurika album ye ku nshuro ya mbere kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Werurwe muri Selena Hotel dore ko kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi, avuga ko indirimbo azamurika ari cumi n’imwe, aho azaba afatanije na Uwimana Aime, Apollinaire na Fortrand.
Photo: Kwizera Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO