00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kalisa Delphin yatangiye kuririmba ku giti cye, anasohora indirimbo ye ya mbere

Yanditswe na

Kanyabibwa Patrick

Kuya 6 August 2012 saa 09:45
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini aririrmbira mu ma tsinda n’amakorai atandukanye, ndetse akanafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba no kubacurangira, Kalisa Delphin yatangiye kuririmba ku giti cye anasohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Ijwi rituje’.
Amazina ye ni Kalisa Delphin, yavutse tariki 14 Kanama 1982 avukira mu gihugu cya Congo Kinshasa, mu muryango w’abana babiri, we na mushiki we umwe gusa. Yize amashuri y’inshuke n’abanza i Goma muri Congo, ayisumbuye ayiga mu Rwanda i Gisenyi kuri (…)

Nyuma y’igihe kinini aririrmbira mu ma tsinda n’amakorai atandukanye, ndetse akanafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba no kubacurangira, Kalisa Delphin yatangiye kuririmba ku giti cye anasohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Ijwi rituje’.

Amazina ye ni Kalisa Delphin, yavutse tariki 14 Kanama 1982 avukira mu gihugu cya Congo Kinshasa, mu muryango w’abana babiri, we na mushiki we umwe gusa. Yize amashuri y’inshuke n’abanza i Goma muri Congo, ayisumbuye ayiga mu Rwanda i Gisenyi kuri College Baptiste Gacuba 2, ubu yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi mu ishami rya “Development studies”.

Kubijyanye n’urugendo rwe muri muziki, Kalisa Delphin yatangiye kuririmba kuva kera akiri umwana kuko yabikundaga cyane nk’uko yabidutangarije, ngo yumvaga aribwo buzima bwe kuva kera bakiri muri Congo, bageze mu Rwanda rero yakomeje kuririmba mu itorero Restoration Church ku Gisenyi, icyo gihe akaba yarabarizwaga muri Korali, ndetse ari n’umuyobozi w’imiririmbire bita “conducteur”.

Mu mwaka wa 2006 na 2007 nibwo yabonye amahirwe aajya mu ishuri rya Muzika ryitwa “Kampala Music School” mu gihugu cya Uganda, mu mwaka wa 2008 agaruka mu Rwanda aho yakomeje umurimo w’Imana noneho anacuranga Piano na Gitari rimwe na rimwe.

Kalisa Delphin

Kalisa tuganira yatubwiyeko ibindi akunda mu buzima busanzwe harimo gusura no gufasha abantu bari mu kaga iyo Imana yamunshoboje, akabikora yumva anezerewe cyane, yumva akoze ikintu cyiza cyane, mu magambo ye akaba yagize ati “Imana yadusabye ngo Mufashe abababaye", nemera ijambo rivuga ngo "Gira neza wigendere ibikorwa byawe bizagukurikira".

Kalisa Delphin ni umwanditsi w’indirimbo (Song writer), akaba n’umuyobozi wo kuramya no guhimbaza (Praise and worship leader), ubu arimo bukora indi ndirimbo imwe kwa Aime Uwimana nindi kwa Mastora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages