Tariki ya 9 Kamena 2012 ahagana saa yine z’amanywa nibwo ibirori byo kumurika album ya mbere ya Korari Jehovans yise “Umuti w’ibibazo” iri mu majwi n’amashusho byari bitangiye.
Ibi birori byatangijwe amasengesho nyuma hakomeza inyigisho zitandukanye, ndetse n’indirimbo z’amakorari atandukanye nk’uko yari yatumiwe kuza kwizihiza uyu munsi kandi hari n’umuhanzi washyuhije abantu cyane barizihirwa witwa Mugabo uzwi cyane mu ndirimbo ye ‘Ibyo twigiye kubirenge’.
Kuri uyu munsi kandi niho hatanzwe inshingano z’ubupasitori kuri babiri bari basanzwe bakora umwuga w’ubuvugabutumwa, abo akaba ari Munyaneza Damien na Ntegirije Jean Marie Vianney.
Nk’uko bikubiye mu masezerano bakomeje basezeranira abakirisitu bari bateraniye aha basaga 2,000 bayobowe n’Umukuru w’Ururembo rwa Gisenyi, biyemeje kuba inyangamugayo, gukorera itorero bo n’imiryango yabo, kwemera ibyanditswe byera, bagashimwa n’abantu, bakaba abagwaneza, bakagira umwete wo gusenga no kwiyiriza ubusa n’indi mico myiza itandukanye igomba kubafasha kuzuza neza inshingano bahawe.
Nyuma y’uyu muhango wo gutanga inshingano z’ubupasitori, hakurikiyeho umwanya wa Korari “Jehovans” wo kumurika album yabo kumugaragaro.
Umuhango wo kumurika iyi album wakozwe n’Umuyobozi w’Ururembo rwa Gisenyi. Amaze kuyimurika k’umugaragaro hakurikiyeho umuhango wo gutera inkunga iyi Korali kugirango izabashe gusohora indi album, inkunga yakusanyijwe kuri uyu munsi ikaba isaga mliyoni imwe n’igice naho uzajya ashaka kugura iyi album ngo ikaba izajya igurishwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero Ushinzwe imibereho myiza, mu ijambo rye yashimiye cyane itorero ADEPR Ngororero kuko ari abafatanyabikorwa beza b’Akarere doreko bafatanya mu bikorwa byinshi by’iterambere harimo ibiganisha ku mibereho myiza, gusoma ndetse no kwandika.
Iyi korari yatangiranye abantu 7 ariko aho bageze ubu bamaze kurenga 60.
Foto:Dushimiyimana O.



















TANGA IGITEKEREZO