Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi w’indirimbo zirimbirwa Imana, Alexis Dusabe, nta ndirimbo nshya asohora, aratangaza ko atazimye ko ari mu myiteguro yo kurangiza album ye ya kabiri yise “Njyana i Gologota”.
Alexis Dusabe yasohoye album ya mbere yise ”Byiringiro” mu mwaka wa 2010, album yariho indirimbo nyinshi zakunzwe cyane nk’Umuyoboro n’izindi.
Ariko kuva icyo gihe benshi mu banyarwanda batabasha guhurira nawe mu bitaramo akorera mu nsengero zitandukanye by’umwihariko izo muri ADEPR, bibazaga ko ashobora kuba yarahagaritse umuziki.
Mu kiganiro na IGIHE, Alexis Dusabe yatubwiye ko bitarenze ibyumweru bibiri azaba arangije album nshya yise Njyana i Golgotha, ndetse akazahita anatangira imirimo yo kuyicuruza, kandi akaba azajya anayigereza ku bakunzi be bose bazajya bayimusaba.
Hanyuma mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2013, akazategura ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana, abakunzi be bakongera kumva nyinshi mu ndirimbo zizaba ziri kuri album Njyana i Golgotha.
Yagize ati “Iyi album ya kabiri irimo ivugabutumwa cyane kuruta iya mbere.”
Asa n’usubiza abavuga ko yazimye yavuze ko we ku giti cye atemera iryo jambo, ahubwo ko wari umwanya yihaye wo guceceka.
Ati “Ntabwo nazimye, ahubwo habayeho gufata umwanya w’umutuzo no kongera gutekereza neza ngo mbashe gutegura ibindi biri imbere.”
Alex Dusabe avuga ko ubu yagarutse kandi ko abakunzi be batazongera kubura ubutumwa atanga mu ndirimbo ze nk’uko byari bimaze iminsi bimeze.



















TANGA IGITEKEREZO