00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwimana Aime agiye gukwiza ibihangano bye mu Karere

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 2 April 2013 saa 05:26
Yasuwe :

Umunyarwanda Uwimana Aime agiye kwagura imbago yamamariza Yesu mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, aho agiye kubyoherezamo album ye nshya y’indirimbo icumi ziri mu Giswahili.
Nyuma ya album nshya y’indirimbo zo mu gitabo ziri mu Kinyarwanda aherutse gushyira ahagaragara ku bufatanye na Kanuma Damascène, Umuhanzi Uwimana Aime uririmba indirimbo zihimbaza Imana, agiye kwamamaza ubutumwa bwa Yesu yifashishije ibihangano bye bikubiye muri album ye nshya y’Igiswahili no (…)

Umunyarwanda Uwimana Aime agiye kwagura imbago yamamariza Yesu mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, aho agiye kubyoherezamo album ye nshya y’indirimbo icumi ziri mu Giswahili.

Nyuma ya album nshya y’indirimbo zo mu gitabo ziri mu Kinyarwanda aherutse gushyira ahagaragara ku bufatanye na Kanuma Damascène, Umuhanzi Uwimana Aime uririmba indirimbo zihimbaza Imana, agiye kwamamaza ubutumwa bwa Yesu yifashishije ibihangano bye bikubiye muri album ye nshya y’Igiswahili no muri Tanzaniya, Kenya, Uganda n’Uburundi.

Mu kiganiro na Uwimana Aime, yagize ati “Iyi Album nayikoze kugira ngo mvuge ubutumwa no mu bihugu by’abaturanyi, nyita ‘Yesu Anaweza’.”

Akomeza ati “Gusa sinteganya kuyishyira ku mugaragaro mu Rwanda kuko hari indi album nshya y’Ikinyarwanda nteganya gusohora izaba iherekejwe n’indirimbo z’amashusho, yo nzayimurikira mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.”

Iyi album y’Igiswahili, ibaye iya karindwi uyu muhanzi amaze gushyira ahagaragara, hatabariwemo iy’indirimbo zo mu gitabo kuko yayifatanije na Kanuma Damascene bazagabana umusaruro uzayivamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages