Gacaca Nkirisitu ni gahunda yatangijwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, hagamijwe kunga imiryango y’abakoze Jenoside n’iy’abayirokotse. Iyi gahunda yagiye ikorwa muri diyoseze zose zigize u Rwanda, akenshi by’umwihariko biciye muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, rumwe mu nzego za Kiliziya Gatolika.
Baba abakoze Jenoside n’abayirokotse bitabiriye iyi gahunda nyuma yo kubakora ku mutima, ku buryo hari abayikoze cyangwa imiryango yabo yajyaga gusaba imbabazi, abo yahemukiye mu gihe hari n’abahemukiwe bahaga imbabazi ababahemukiye muri iyi Jenoside.
Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, yatangaje ko zimwe mu ngero z’abakozwe ku mutima n’iyi gahunda harimo Nkurunziza Apollinaire w’imyaka 55 wafunzwe imyaka 12, nyuma yo guhamwa n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yaho yaje gusohoka muri gereza akomereza mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (Travaux d’Intérêt General-TIG). Yaje guterwa isoni n’ibyo yakoze muri Jenoside ahitamo gusaba imbabazi. Yagize ati «nahoranaga isoni z’ibyo nakoze, ku buryo nta na rimwe nigeze niyumva mu muryango nyarwanda.”
Nkurunziza utuye mu kagari ka Rebero, mu murenge wa Nzahaha wo mu karere ka Rusizi, yemeye icyaha mu itangizwa ry’Inkiko Gacaca, ariko akaba yari yarashenguwe n’isoni n’ikimwaro.
Mbere yo gufungwa, Nkurunziza yavuze ko yahuraga n’umugore yiciye umugabo akagira isoni zo kumureba mu maso, byanamusunikaga ngo ahunge aho yavukiye, ariko nyuma aza gufatwa arafungwa.
Gusa ngo kwicuza ku byaha yakoze ntibyamworoheraga. Yagize ati «igihe cyose nahuraga n’uwo mugore niciye umugabo, sinatinyukaga kumureba mu maso. Byamaze imyaka myinshi.”
Guhunga kwa Nkurunziza byateye Theresa Ayinkamiye yiciye umugabo ikiniga n’akababaro. Yagize ati «nababajwe cyane n’uko yatorotse agacika ubutabera; nyuma y’ibyo yadukoreye, namenye aho yihishe mpita mbibwira abashinzwe umutekano, baramufata.” Gusa yongeraho ko Nkurunziza yahindutse.
Yakomeje avuga ko yari afite agahinda n’ikiniga bikabije, ndetse yari anamurakariye ku buryo yabonaga ari igikoko, akagera n’aho yumva agize ubushobozi bwo kwihorera na we yamwica.
Nyuma yo gufungwa , Nkurunziza yamenye ko ari igihe cyo kwisubiraho. Yagize ati “Nahise nemera ibyaha byanjye vuba na bwangu, nabisabira imbabazi.” Gusa ngo n’ubwo yasabye imbabazi, ntiyari yakamenye ikintu cy’ingenzi, “kwiyunga n’imiryango y’abo yiciye.”
Nyuma yaje gufata umwanya asanga uwo yiciye, amusaba imbabazi z’uko yamwiciye umugabo. Yagize ati “mu gihe namusuraga bwa mbere, abana be barokotse Jenoside barababaye, rwose twaribonaniye. Bandebye nyine nk’uwabiciye se, banadukira nyina utarabababwiye uwabiciye umubyeyi.”
Mu gihe yahabwaga imbabazi, ngo byaramushimishije cyane. Yagize ati “bamaze kuzimpa, narahagurutse ndamuhobera, kuko yari amaze kuntura umuzigo uremereye nari nikoreye.”
Ayinkamiye avuga ko yamubabariye agendeye kuri Bibiliya no ku byo Leta y’u Rwanda yahoraga isaba. Yagize ati “namubabariye kuko numvaga imbabazi zikwiye. Mu by’ukuri, Leta yacu yatwigishije kubabarira ndetse ni na cyo Bibiliya yigisha.”
Nyuma yo kwihurira ubwabo bakababarirana, bahisemo gukomeza iki gikorwa mu bo baturanye. Bahereye ku gikorwa cyatangijwe na Padiri Rugirangoga Ubald wa Paruwasi ya Mushaka, muri Diosezeye ya Cyangugu, yise “Gacaca Nkirisitu”, igikorwa cyari kigamije guhuza abakoze Jenoside n’abayirokotse. Bahuye mu gihe cy’amezi atandatu, bigishwa ku bwiyunge biciye mu nyigisho z’ivanjiri.
Padiri Ubald yakomeje gukangurira abakoze Jenoside gusaba imbabazi imiryango y’abo bahemukiye, ndetse anasaba abahemukiwe muri Jenoside kuzitanga.
Tariki ya 4 Kanama 2013, ubwo Paruwasi ya Mushaka yizihizaga Yubile y’imyaka 50 ishinzwe, Nkurunziza na Ayinkamiye hamwe n’abandi icyenda bahawe impamyabushobozi z’uko barangije amasomo y’ivanjiri n’ubwiyunge.
Aba bagabo n’abagore basengera hamwe basaba ko hatazongera kubaho ibikorwa nka Jenoside n’ibindi byibasira inyokomuntu. Iyo barangije amasengesho barishima, bakaganira baseka. Nkurunziza aheraho avuga ko yahemereye ko Ayinkamiye yamubabariye.
Padiri Ubald yemeza ko mu gihe “Gacaca Nkirisitu” yatangiraga mu 2009, abagera ku 150 bakurikiranye ayo masomo bababariranye. Akomeza avuga ko iyi gahunda yaturutse ku bunararibonye bwe, nyuma y’uko we n’umuryango we bahunze mu myaka ya 1970 batotezwa kuko ari Abatutsi, ariko ko nyuma aza kugirwa umupadiri n’Imana yamutoye mu 1984.
Muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, Padiri Ubald ntiyemeraga ko abantu bakwica abandi, abaturanyi, incuti n’abavandimwe. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarahagurutse ashaka icyakongera kunga Abanyarwanda, abitangiriza muri ya Gacaca Nkirisitu.
Madamu Jeannette Kagame, ubwo yifatanyaga n’abakirisitu bo muri iyi paruwasi mu kwizihiza yubile y’imyaka 50, yasabye Abanyarwanda bose kuyikurikiza kuko ari nziza kandi yabageza kuri byinshi. Yagize ati “nta gishobora guhagarika iyi gahunda, ni ndakuka, ku bashaka kuvura ibikomere bya Jenoside ni umuti urambye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste, yashimye gahunda ya Gacaca Nkirisitu, agira ati «inzira zose ziganisha ku bwiyunge zigomba gukiza impande zombie, kandi iyi gahunda yabigezeho.”
Gacaca Nkirisitu yabaye gahunda yagiye ikangurirwa abakirisitu bose n’abatari bo, biciye mu nyigisho zatangijwe ku mugaragaro muri diyoseze zose zo mu Rwanda, zitangijwe n’abasenyeri baziyobora. Iyi gahunda kandi yagiye ikomereza mu rwego rwa komisiyo y’ubutabera n’amahoro, muri paruwasi zose zo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO