00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ararega Pasiteri yita umuhanurabinyoma umusenyeye urugo

Yanditswe na
Kuya 6 December 2014 saa 03:42
Yasuwe :

Akimana Alexis utuye mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera,akarere ka Gasabo yareze Pasiteri Manzi Jean de Dieu mu nzego z’ibanze ko yamusenyeye urugo ahanurira umufasha we Kayitesi Grace ko yamuteze amarozi mu nzu, ashaka kumwivugana amuhora imitungo.
Akimana avuga ko umugore we yavuye gusenga kwa Pasiteri Manzi mu murenge wa Nyarugunga mu mpera z’ukwezi gushize, umwana bajyanye akamubwira ko pasiteri yababwiye ko afite umugambi wo kwipfakaza.
Yagize ati ” Umwana bari bajyanye (…)

Yagize ati ” Umwana bari bajyanye gusenga niwe waje ambwira ibyabaye, mbibaza umugore, aho kunsubiza atangira kwegeranya imyenda ye ngo agende. “

Akimana wari umaranye imyaka 18 n’umugore we baranabyaranye umwana ugiye kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko nta kibazo gikomeye yari afitanye n’umugore we.

Avuga ko umwana we yamubwiye ko ubwo bari mu materaniro , pasiteri Manzi yabasengeye umugore we akavugirwamo n’amajwi, akamubwira ko arwaye amarozi umugabo yamuteye mu nzu.

Yongeraho ko umugore yatashye yarakaye agahita azinga utwe atavuze byinshi yagira icyo ashaka kumubaza bagatongana.

Ati” Kubera ko yari amaze iminsi abika ibintu tukabibura, nanze ko agenda atatweretse aho biri. Ibya ngombwa by’imitungo sinari nzi iyo biri, indangamuntu yanjye yari yarayibitse, n’iy’umukobwa wanjye mukuru. Byose mbimubajije turatongana, umukobwa ahamagara abashinzwe umutekano, baraza baranjyana. Nafunzwe iminsi itatu yose, we yaragiye. Abana nibo bangemuriraga kuri Polisi”.

Mu gihe Alexis yari afunzwe, abana be bahamagaye Pasiteri Manzi bamusaba kuza kwerekana ayo marozi, abasubiza ko ntayo yabona.

Akimana avuga ko nyuma yo gufungurwa yareze pasiteri Manzi , inzego z’ubuyobozi zinyuranye zikamugira inama yo kubinyuza mu biganiro, akabanza akiyunga n’umugore we. Kugeza ubu Akimana ari kubana n’abana be umugore yarahukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages