00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaragu z’abihaye Imana si ihame muri Kiliziya Gatolika-Papa Francis

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 May 2014 saa 06:22
Yasuwe :

Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis yavuze ko kuba ingaragu kw’abihaye Imana atari ihame muri Kiriziya Gaturika n’ubwo gufata umugabo wubatse ukamuha inshingano z’ubupadiri ari ibintu abanyagaturika batakwemera.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ndege yabajyanaga i Yeruzaremu mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 26 Gicurasi 2014, aho yanashimangiye indangagaciro za kiliziya.
Abajijwe niba bishoboka ko abagabo bafite abagore bahabwa inshingano muri kiliziya, Papa (…)

Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis yavuze ko kuba ingaragu kw’abihaye Imana atari ihame muri Kiriziya Gaturika n’ubwo gufata umugabo wubatse ukamuha inshingano z’ubupadiri ari ibintu abanyagaturika batakwemera.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ndege yabajyanaga i Yeruzaremu mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 26 Gicurasi 2014, aho yanashimangiye indangagaciro za kiliziya.

Abajijwe niba bishoboka ko abagabo bafite abagore bahabwa inshingano muri kiliziya, Papa yagize ati: "Ingaragu ni ingabire muri Kiriziya. Hari abapadiri bafite abagore, hari aho biba mu Bangilikani hamwe n’abitwa ‘les coptes catholiques’ ariko muri Kiliziya Gatolika ntaho biba".

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rwerekana ko Papa Francis yemeje ko hari imirimo imwe n’imwe abagabo bafite abagore bashobora gukora muri Kiliziya Gatolika, ariko kandi badashobora guhabwa inshingano nk’izabihaye Imana.

Muri iki kiganiro Umushumba wa Kiriziya Gaturika yirinze kuvuga niba abapadiri bashobora kuzemererwa gushaka abagore bagakomeza kugira n’inshingano muri kiliziya.

Papa Francis yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, guhera tariki ya 25 Gicurasi 2014.

Muri uru ruzinduko akaba yasabye ko ikibazo cy’intambara ibera muri Siriya cyarangizwa mu mahoro, anasaba abaturage ba Isiraheri n’aba Palestina kubana mu mahoro no mu bwumvikane kuko ari abavandimwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages