00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miriyamu Deborah Zulphath arimikwa kuri uyu wa Gatandatu abe umushumba

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 24 December 2013 saa 09:58
Yasuwe :

Nyuma yo gusohora DVD yise “Va ibuzimu ujye ibuntu, ntaho Imana itagukura ntanaho itagushyira”, aho yerekana akanavuga ku buzima bukomye yanyuzemo, ibyamubayeho nuko bikomeye aho yanyuze no mu buraya, gukora mu kabari, kurara hanze, gufungwa, gukubitwa, gukira cyane, gukena cyane n’ibindi byinshi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/12/2013 Miriyamu Deborah Zulphath, arimikwa asengerwe kuba umushumba w’itorero Umusozi w’Uwiteka, bikazabera i Nyamirambo ku mashuri abanza ya Kabusunzu. (…)

Nyuma yo gusohora DVD yise “Va ibuzimu ujye ibuntu, ntaho Imana itagukura ntanaho itagushyira”, aho yerekana akanavuga ku buzima bukomye yanyuzemo, ibyamubayeho nuko bikomeye aho yanyuze no mu buraya, gukora mu kabari, kurara hanze, gufungwa, gukubitwa, gukira cyane, gukena cyane n’ibindi byinshi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/12/2013 Miriyamu Deborah Zulphath, arimikwa asengerwe kuba umushumba w’itorero Umusozi w’Uwiteka, bikazabera i Nyamirambo ku mashuri abanza ya Kabusunzu.

Miriyamu Deborah Zulphat wavuye mu bibi byinshi none akaba agiye kwimikirwa ubushumba

Kwinjira muri uyu muhango ni ubuntu, hazaba kandi hari Korali zitandukanye n’abahanzi batari bamwe. Uretse indirimbo kandi hazabaho n’umwanya wo kumva ijambo ry’Imana no kongera kumva muri makeya ubuhamya bwa Miriyamu Deborah Zulphath.

Bamwe mubashyitsi bategerejwe muri uyu muhango hakaba harimo abazaturuka mu gihugu cy’u Burundi harimo na Apotles uzamwimika akanamusengera.

Miriyamu Deborah Zulphath, agiye gusengerwa yari amaze igihe cy’umwaka urenga hari abantu basaga 100 bakundaga kuza iwe mu rugo aho aba, akabasengera yewe kubera ubwinshi bwabo ngo bari barageze aho batangira kujya bakora materaniro, abenshi muribo hakaba harimo abahoze ari indaya, abandi, ndetse n’abantu ubuzima bwari bwaragoye cyane.

Nkuko yabidutangarije, ngo yafashe icyemezo cyo gukora DVD, nyuma y’uko abantu benshi bagiye bumva ubuhamya bwe atanga ahantu yabaga yagiye kubwiriza, bakamusaba kubushyira kuri DVD, ku buryo abantu bajya babureba banabwumva, bityo bikarushaho kugirira abantu benshi akamaro nawe bikamugirira akamaro.

Ubu umunezero we n'ikimushishikaje ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bw'agakiza kazanwa na Yesu Kristo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages