00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Yaryamanye n’abagore 68 mbere yo gukizwa

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 5 March 2013 saa 09:09
Yasuwe :

Pasiteri Andriamasoa Hary wo mu Itorero Universal Church of Kingdom of God riherereye i Nyamirambo, ahamya ko Yesu wamuhaye agakiza yamukuye kure mu isayo ry’ibyaha, dore ko ngo yaryamanye n’abagore bagera kuri 68 mbere yo gukizwa, bityo akaba yumva ubu buhamya bwahindura benshi babwumva kuko nawe yabikize.
Ibi yabitangaje ku wa 28 Gashyantare 2013 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Pasiteri Hary avuga ko yavutse se yaratandukanye na nyina, arerwa na nyina gusa, ariko na (…)

Pasiteri Andriamasoa Hary wo mu Itorero Universal Church of Kingdom of God riherereye i Nyamirambo, ahamya ko Yesu wamuhaye agakiza yamukuye kure mu isayo ry’ibyaha, dore ko ngo yaryamanye n’abagore bagera kuri 68 mbere yo gukizwa, bityo akaba yumva ubu buhamya bwahindura benshi babwumva kuko nawe yabikize.

Ibi yabitangaje ku wa 28 Gashyantare 2013 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Pasiteri Hary avuga ko yavutse se yaratandukanye na nyina, arerwa na nyina gusa, ariko na none ngo mu gukura kwe kubera incuti mbi yahise atangira kwiba, kunywa ibiyobyabwenge no kujya akubita abantu akabambura.

Pasiteri Hary ni Umumisiyoneri ukomoka mu gihugu cya Madagascar, yavuze ko ataramenya Yesu yaciye mu byaha byinshi, ariko ibyamubabaje cyane akaba ari ubusambanyi. Ati "Njyewe nakoreshaga ibiyobyabwenge byinshi, byaranyangirije ubuzima ku buryo nari narabaye nk’inyamaswa. Akazi kanjye kari ukwiba, tumena amazu, gukubita abantu, mbese mu gace twari dutuyemo nari nzwi ku bikorwa bibi gusa."

Pasiteri Andriamasoa Hary wo mu Itorero Universal Church of Kingdom of God riherereye i Nyamirambo

Yongeraho ati "Nabaze abagore nasambanye nabo nsanga ari mirongo itandatu n’umunani (68 femmes). Bamwe babaga bafite abagabo, abapfakazi, abandi ari abajene bakiri abakobwa, gusa muri abo bagore bose ntabwo nigeze ngira umwana mbabyaramo."

Akomeza avuga ko hari benshi batemera ubu buhamya, ati “Abantu ntibemera ko hari umuntu wakora ibyo ngo Imana imwemere, ariko njye ndanyuzwe. Nakiriye agakiza mu mwaka wa 2007 mfite imyaka 19, njya mu itorero nza no kubona fiyanse. Ubu rero ndi mu mudendezo kandi koko ntaho Imana itagukura. Ndashima Imana.

Iri torero Pasiteri Hary arimo rimaze imyaka ine rikorera mu Rwanda. Rifite inkomoko muri Brazil rikaba rifite abayoboke basaga 100.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages