Papa Benoît XVI ucyuye igihe, yemeje ko iyegura rye ku mwanya w’ubupapa yari yabibwirijwe n’Imana ndetse akaba abibonera ku bikorwa byiza bya papa mushya wamusimbuye Faransisiko, abona ayoboye neza Kiliziya Gatolika.
Kuva yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 11 Gashyantare 2013 kugeza aho aganiriye n’umushyitsi ukomeye wamusuye, itangazamakuru ryakunze gushaka impamvu zitandukanye zatumye yegura ndetse bimwe muri ibi bitangazamakuru bagira izo bitangaza. Nyamara we yakomeje kuvuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Urubuga 7sur7 rwashyize ahagaragara icyo Joseph Ratzinger yatangaje ko cyatumye yegura, rwanditse ko mu kiganiro yagiranaga n’umwe mu bashyitsi bari bamusuye aho atuye muri monasitere yitiriwe umubyeyi wa Kiliziya (monastere Mater Ecclesiae) iri i Vatikani, ari nawe wabitangarije urubuga rwa Zenit, ngo Papa yamubwiye ko yeguye abihumekewemo n’Imana.
Muri iki kiganiro yakomeje amubwira ko atari ibonekerwa cyangwa ikindi kintu kidasanzwe kitazwi cyatumye yegura, ahubwo ko ari ibyo yabonye by’amayobera byabiteye. Yagize ati "Ni Imana yabimbwiye."
Iki kiganiro cyavanyeho ibihuha byashoboraga kuvuka mu gihe yari kuvuga ko yeguye ku bw’igitangaza.
Yakomeje avuga ko ari Imana yatangije muri we icyifuzo kihariye cyo kugumana nayo ubwayo mu isengesho.
Ibyamubayeho mu mayobera kandi byakomeje kwiyongera ndetse no mu yandi mezi yakurikiyeho nyuma y’iyegura rye, nk’uko yakomeje abiganiriza uwo mushyitsi w’imena utaragaragajwe amazina.
Yongeyeho ko iyo arebye ukuntu umusimbura we afite ishingiro ry’amahame y’umuhamagaro, asanga koko byari ku bushake bw’Imana.
Papa Faransisko wabyitegereje neza, ubwo yavaga i Rio yemeje ko Papa Benoît amubereye nka sekuru aho aba.
Papa ucyuye igihe afite imyaka 86; ku cyumweru gishize yatembereye by’akanya gato mu nzu ya Castel Gandolfo iherereye mu Majyepfo ya Roma, aho yagaragaraga yishimiye ikiruhuko cyo gusenga nk’uko na Vatikani yabitangaje.
Papa ucyuye igihe, Benoit XVI, amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Joseph Ratzinger, yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 11 Gashyantare 2013, iyegura ryemejwe tariki ya 28 uko kwezi.

















TANGA IGITEKEREZO