00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Amagana y’abakene n’abanyabibazo bahishuriwe amazi y’umugisha abahembura

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 22 December 2014 saa 02:41
Yasuwe :

Abakene k’umubiri n’ab’umutima, abarwayi, abafite ingorane n’impungenge mu bugingo bwabo…abo ni bamwe mu bantu bahora basimburana ku mazi y’umugisha ari ku ngoro ya Bikira Mariya bita Umubyeyi w’abakene, I Crete Congo Nil mu karere ka Rutsiro.
Benshi mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko aya mazi bita ay’umugisha afite ubushobozi bwo guhangara ibibazo biba byabazonze haba kuri roho no ku mubiri, ariko byose bahamya ko bishingiye ku kwemera.
Ingoro y’Umubyeyi Bikira Mariya yubatse I Crete (…)

Abakene k’umubiri n’ab’umutima, abarwayi, abafite ingorane n’impungenge mu bugingo bwabo…abo ni bamwe mu bantu bahora basimburana ku mazi y’umugisha ari ku ngoro ya Bikira Mariya bita Umubyeyi w’abakene, I Crete Congo Nil mu karere ka Rutsiro.

Benshi mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko aya mazi bita ay’umugisha afite ubushobozi bwo guhangara ibibazo biba byabazonze haba kuri roho no ku mubiri, ariko byose bahamya ko bishingiye ku kwemera.

Ingoro y’Umubyeyi Bikira Mariya yubatse I Crete Congo isurwa cyane n’abiganjemo abakirisitu gaturika, bakayikoreramo amasengesho, bamwe bagakaraba aya mazi y’umugisha abantu bakayanywa.

Abasobanukiwe iby’iyi ngoro iri mu karere ka Rutsiro bavuga ko ifite inkomoko ahitwa I Banneux mu gihugu cy’u Bubiligi, ahubatse ingoro ikomorwaho ishusho y’iyi ari nayo Bikira Mariya yabonekeyeho umwana w’umukobwa witwa Mariette Beco, akamuha ubutumwa bukomeye.

Taliki ya 15 Mutarama kugeza kuya 2 Werurwe 1933, nibwo bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye Mariette Beco w’imyaka 11 aramubwira ati “Ndi umubyeyi w’abakene.Nje guhikika umubabaro. Ndi nyina wa Jambo, nyina w’Imana.”

Muri iryo bonekerwa uyu mubyeyi w’abakene yasabye ko aha Banneux hubakwa ingoro nto y’amabonekerwa ndetse n’inzira igana ku isoko y’amazi y’umugisha yasabye uyu mukobwa “kurambikamo ibiganza”.

Banneux ni ahantu hubashywe cyane abantu babonera imigisha n’amahoro ndetse abatentebutse bakahasubirizwa imbaraga mu bugingo.

Mu mwaka wa 1999, Banneux yagizwe ahantu hatagatifu ku rwego rw’igihugu cy’ububiligi, aho abantu benshi haba mu matsinda cyangwa ku giti cyabo baremerewe n’imitwaro itandukanye bajya gusengera bakanasenderezwa imbaraga binyuze mu mazi y’isoko y’umugisha.

Nk’uko IGIHE yabisobanuriwe na Biraro Athanase, umwe mu bakirisitu bakomeye kuri Paruwasi ya Crete Congo Nil ndetse uhamaze imyaka isaga 50, Iyi ngoro ya Bikira Mariya ikomoka mu Bubiligi yubatswe na Musenyeri Bigirumwami Aloys.

Biraro Athanase arasobanura uko iyi Ngoro yaje

Biraro avuga ko uyu Musenyeri wanakundaga Bikira Mariya cyane, yasengeye I Banneux mu 1952, akagira igitekerezo cyo kwegereza abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo, ingoro y’uyu mubyeyi w’abakene.

Yagize ati“Musenyeri Bigirumwami yaje kujya mu Bubiligi ajya kuri iyo kiriziya Bikira Mariya yabonekeyeho uwo mukobwa witwa Mariette Beco. Ayibonye noneho arabikunda biramufasha agira igitekerezo ko noneho nawe Diyosezi ye yayitura uwo mubyeyi w’abakene.Ati none ko najye nshaka kuyitura uwo mubyeyi w’abakene birakwiye ko nanjye nyijyana nkagira ahantu nyishyira Diyosezi yanjye ikazajya ijya kuhasengera yiyambaza umubyeyi w’abakene.”

Nk’uko Biraro yakomeje abisobanura ngo ubukene buvurirwa muri aya mazi y’umugisha ari ku ngoro ya Bikira Mariya I Crete Congo Nil burenze kure ubukene abantu basanzwe bazi, n’ubwo nabwo aya mazi yahawe umugisha atabunaniwe, ati “Ubukene dukira burenze ubw’amafaranga n’ibishyimbo….”

Nyiransengiyumva Anathalie, umwe mu bizera benshi twaganiriye bari kuri iyi ngoro avuga ko mu buzima bwe nk’umukirisitu akunze kuza kuhasengera akananywa kuri aya mazi y’umugisha kuko amweza umutima, ndetse akamuruhura imiruho n’imihate by’isi.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 40 twasanganye ihaho avanye ku isoko yahitiye mu isengesho kuri iyi ngoro, yabwiye IGIHE ko iyo ahaje atura ibibazo bye Bikira Mariya ngo amutakambire ku mwana we Yezu, ndetse akanywa ku mazi y’umugisha akumva umutima we wururutse.

Hari n'abazana utuvomesho bakanywa barangiza bakayatahana

Ati “Mvuye ku isoko ariko mbanje guca hano ku ngoro ya Bikira Mariya kugira ngo musabe ansabire ku mwana we Yezu namuture umutwaro w’ibibazo mfite. Iyo ndagije nywa kuri aya mazi y’isoko y’umugisha nkumva umutima wanjye wururutse. Aya mazi y’umugisha ni nko kwiyuhagira iyo mfite uburwayi cyangwa ibibazo runaka, nza hano ku isoko kuko nyifata nk’isoko y’ubugingo.”

Yunzemo ati “Uretse gukiza imitima akiza n’umubiri kuko hari benshi bahaza baruhijwe n’uburwayi bw’umubiri bagakira. Hari uwaje afite ibiheri byaramushotse umubiri wose bimeze nk’ibibembe arayoga tubona arakize, natwe turakira.”

Uyu mugore yanavuze ko akenshi akunze kuhazana n’urubyaro, kugira ngo nabo badacikwa imigisha yo kuri uyu musozi, wahariwe umubyeyi wita ku gutakamba kw’abakene.

Ubwo iyi ngoro yasurwaga na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka mu gihe gito gishize, Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Crete Congo Nil bwasobanuye ko yo kimwe n’umusozi wa Karuvariyo bisurwa n’abantu basaga ibihumbi 80 buri mwaka.

Ingoro ya Bikira Mariya i Crete Congo Nil

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages