00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abasaga 80 000 bajya i Karuvariyo buri mwaka kwigana ububabare bwa Yezu

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 16 November 2014 saa 06:24
Yasuwe :

 Uyu musozi ushushe nka Karuvariyo nyirizina Yezu yabambweho  Abantu basaga ibihumbi 80 bawusura buri mwaka  Abawusura bahamya ko mu kwisanisha na Kristu bakuramo isomo  Hari abahitamo kujya gutura ibibazo byabo imva ya Kirisitu  Leta irateganya kunganira Paruwasi mu gutunganya uyu musozi
Umusozi wa Karuvariyo ni kimwe mu bice bigize Paruwasi Gatolika ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro gisurwa n’abakirisitu benshi baba baje kwishyira mu mwanya w’ububabare Yezu Kirisitu yasoreje (…)

 Uyu musozi ushushe nka Karuvariyo nyirizina Yezu yabambweho
 Abantu basaga ibihumbi 80 bawusura buri mwaka
 Abawusura bahamya ko mu kwisanisha na Kristu bakuramo isomo
 Hari abahitamo kujya gutura ibibazo byabo imva ya Kirisitu
 Leta irateganya kunganira Paruwasi mu gutunganya uyu musozi

Umusozi wa Karuvariyo ni kimwe mu bice bigize Paruwasi Gatolika ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro gisurwa n’abakirisitu benshi baba baje kwishyira mu mwanya w’ububabare Yezu Kirisitu yasoreje ku musaraba.

Uyu musozi uri mu birometero bisaga 18 uvuye ku muhanda wa Kaburimbo i Rubengera, abakirisitu benshi bawukoreraho umutambagiro mutagatifu ubibutsa ububabare Yezu Kirisitu yagize nk’uko intumwa ze n’abandi babigenzaga amaze gusubira mu ijuru, bakahakura amasomo atandukanye abafasha mu rugendo rwa gikirisitu bariho ku Isi.

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Crête Congo-Nil buvuga ko imibare y’abitabira umutambagiro mutagatifu kuri uyu musozi ushushe nk’Umusozi wa Karuvariyo nyirizina Yezu yapfiriyeho, igaragaza ko bamaze kugera ku bihumbi 80 buri mwaka.

Mu basura uyu musozi harimo abantu ku giti cyabo, ndetse n’imiryango ya agisiyo gatolika (actin catholique) irimo abasaveri, abasukuti, abaregiyo, abakarisimatike n’abandi.

Inzira y’umusaraba yo kuri uyu Musozi wa Karuvariyo igaragaza ibice 15 byose Yezu yaciyemo ababazwa kugeza apfuye, aribyo: Pirato acira urubanza Yezu ngo apfe, Yezu Kristu bamukorera umusaraba,Yezu agwa bwa mbere, Yezu ahura na nyina,Simoni afatanya na Yezu gutwara umusaraba,Umugore ahanagura Yezu mu maso,Yezu agwa bwa kabiri,Yezu ahoza abagore bamuririra, Yezu agwa bwa gatatu, Yezu bamwambura, Yezu abambwa ku musaraba, Yezu apfira ku musaraba, umurambo wa Yezu bawururutsa ndetse na Yezu ahambwa.

Uyu mugore bigaragara ko atumbiriye ishusho ya Bikira Mariya isoza inzira y'umusaraba, icyo gihe ntiyavugaga

Karuvariyo ni umusozi muremure ukomora izina kuri Karuvariyo nyir’izina yo muri Isiraheri. Uyu musozi wo mu karere ka Rutsiro washyizweho ibimenyetso bigaragaza inzira y’ububabare Yezu yaciyemo uko yakabaye, igasozwa n’ikimenyetso cy’imva ndetse n’ishusho ya Bikira Mariya, abizera bemera nk’umubyeyi we.

Kiliziya Gatolika irateganya gufatanya na leta gutegura neza kurushaho uyu musozi, ku buryo ubwiyongere bw’abahasura bujyana n’ibyiza bahasanga.

Gusura umusozi wa Karuvariyo bimariye iki abakirisitu?

Biraro Athanase, umukirisitu gatolika muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil umaze kuzamuka uyu musozi inshuro zisaga 100 mu buzima bwe, asobanura ko uyu mutambagiro ufite akamaro ntagereranwa mu buzima bw’umukirisitu gatolika wese.

Mu myaka 50 amaze awuzamuka nibura inshuro eshatu mu mwaka, avuga ko iyo awuzamuka yishushanya mu bubabare bwose Yezu yaciyemo, akahavana isomo ryo kwihanganira ibimugerageza mu buzima bwe.

Yagize ati “Iyo nzamutse uriya Musozi ngatekereza uko Yezu yamfiriye n’uko yababaye n’uko yawuzamukanye umusaraba njya kwifatanya nawe…Ni igikorwa cyo kwishushanya mu bubabare yagize yikoreye umusaraba w’ibiro bisaga 150, ngatekereza uko yagendaga ababara, amagambo yagendaga avuga bikampa kumva ndi kubaho ubwo bubabare ngasa naho nanjye najye ngaragaje uruhare rwanjye muri uwo mubabaro wa Yezu wamfiriye nkumva mu mutima hari icyo bimfashijeho.”

Aha ni ho abakirisitu basoreza urugendo rw'ububabare bwa Kirisitu

Uyu mugabo yakomeje abwira IGIHE ko iyo azamuka Karuvariyo areba ibimenyetso bishushanya umubabaro ukomeye Yezu yagize akawihanganira kuko yari azi intego ye, ari isomo rimwongerera imbaraga zo gutumbirira ijuru, kabone n’ubwo isi irimo ibisitaza bikaze.

Ukwihangana Bikira Mariya ufatwa nk’umubyeyi wa Yezu agaragaza muri iyi nzira y’umusaraba umuhungu we yababariyemo, na ryo ngo ni isomo rikomeye ry’uko umukirisitu akwiye kwitwara.

Karuvaariyo ni umusozi uhanamye usurwa n'abasaga ibihumbi 80 buri mwaka

Biraro yagize ati “Ari nkawe ukabona umwana wawe bamukoreye ibyo bakoreye Yezu kamere muntu yabyuka uti nimundekere umwana , ariko we (Bikira Mariya) yashyinguye ku mutima arabyihanganira..aha bitwigisha kwihangana.”

Mu gihe cy’umutambagiro, abakirisitu bazamuka uyu musozi baririmba indirimbo z’ububabare kandi buri wese mu mutuma we agatumbirira ibyo Yezu yanyuzemo ababazwa, ku musozo buri wese akahavana ibyiringiro by’ubuzima butazima buzakurikira ubwo abantu babayemo ku isi.

Ati “Iriya nzira itwigisha ko nyuma y’ubu buzima bw’umubabaro wa hano ku Isi tuzabaho ubundi buzima butazima nk’uko Yezu yapfuye akazuka.”

Abakirisitu bakoze uyu mutambagiro bemeza ko bahavana igeno ryo kutiganyira ku birushya bahura nabyo, ndetse rimwe na rimwe bakabyishimira kuko baba bazi neza ko bizaherukwa no kubaho ubuzima bwiza butagira iherezo.

Byatangiye Pirato acira urubanza Yezu
Igice cya gatatu kigaragaza Yezu agwana umusaraba bwa mbere
Igice cya 4 kigaragaza Yesu ahura na Nyina
Igice cya gatanu Yezu yahanaguwe n'umugore mu maso
Igice cya 8 Yezu yahojeje abagore bamuririraga
Igice cya cyenda kigaragaza uburyo Yezu yagwanye umusaraba bwa gatatu
iki gice cyan 11 Kigaragaza Yezu abambwa ku musaraba
Aha ni ho abakirisitu basoreza urugendo rw'ububabare bwa Kirisitu
Biraro Anastase asobanurira umunyamakuru wa IGIHE amateka ya Karuvariyo
Igitabo gisobanura neza inzira y'Umusaraba
Aha ni ho Inzira y'Umusaraba isoreza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages