00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shalom Ministries yabaye umuti w’ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 15 November 2014 saa 03:41
Yasuwe :

Bamwe mu bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahuzwaga no kurira kuri ubu barishimira ko babaye umuyoboro w’ibikorwa by’isanamitima, nyuma yo kwibumbira mu muryango bise “Shalom Ministries.”
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, ku wa 15 Ugushingo 2014 abawugize bavuze ko batangiye ari itsinda ry’abapfakazi bahuzwaga no kurira, guhana ubuhamya , gusenga hamwe no gusangira ariko ubu bakaba barabaye umuryango mugari. (…)

Bamwe mu bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahuzwaga no kurira kuri ubu barishimira ko babaye umuyoboro w’ibikorwa by’isanamitima, nyuma yo kwibumbira mu muryango bise “Shalom Ministries.”

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, ku wa 15 Ugushingo 2014 abawugize bavuze ko batangiye ari itsinda ry’abapfakazi bahuzwaga no kurira, guhana ubuhamya , gusenga hamwe no gusangira ariko ubu bakaba barabaye umuryango mugari.

Umuhuzabikorwa w’ uyu muryango, Nduwimana Dorcella yatangarije IGIHE ko nyuma yo gukira ibikomere, bakiriye ubuzima bari barahuye nabwo, bigatuma n’abandi bantu batari abapfakazi bahabwa ikaze muri uwo muryango.

Yavuze ko Shalom Ministries ari umuryango wa Gikristo udaharanira inyungu, kandi udashingiye kw’idini iryo ari ryo ryose, ariko ugendera ku ndanga gaciro za Gikirisitu.

Ati “ Nyuma yo kwiyakira twakiriye n’abandi batari abapfakazi , kugeza ubu umuryango wacu urimo abagore bafite abagabo bafunze, abireze bakemera icyaha cya Jenoside hamwe n’abandi bantu batandukanye.

“ Twese turashaka amahoro no kwiyubaka kandi icyadukijije ibikomere twari dufite ni ukuganira ku byabaye . Icyo dushyize imbere n’ukubaka amahoro n’urukundo mu mitima yakomeretse.”

Yakomeje avuga ko mu bikorwa bitandukanye bakoze muri iyi myaka 20 ishize harimo, Ivugabutumwa, Ubujyanama, Iterambere n’imibereho myiza hamwe no gufasha abatishoboye mu byiciro bitandukanye.

Nduwimana yavuze kandi ko uretse icyerekezo cyo kubaka amahoro mu mitima yakomeretse bafite, bihaye n’intego yo kwimakaza umuco w’amahoro , ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu ivugabutumwa , gushyigikira imibereho myiza n’iterambere , gutanga ubujyanama bwa Gikristo hamwe no kurwanya icyorezo cya SIDA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages