Umwe mu Banyarwanda 11 bakubutse muri Isiraheli mu rugendo rw’Iyobokamana bayobowe na Pastor Ntambara, ku munsi wa Noheli yabatirijwe mu ruzi rwa Yorodani, Yesu Kristo yabatirijwemo bikaba bimutera ishema nk’umukristo wavutse ubwa kabiri.
Kalisa Eugene wabatijwe ku munsi wa Noheli, yatangarije IGIHE ko kuba yaragiye muri Isiraheli byamukomeje mu kwemera cyane cyane kuva yabona ahantu hatandukanye Yesu Kristo yakoreye ibitangaza.
Yagize ati “ Nari njyanwe no kugirango nshimangire ukwemera kwanjye, ariko icyankoze ku mutima n’uko ibyo najyaga nsoma muri Bibiliya, nabyiboneye bikanyongerera ukwemera. Icyanteye ishema cyane n’uko ku munsi wa Noheli nabatirijwe muri Yorudani aho Yesu yabatirijwe.”
Kalisa akomeza avuga ko kuba yarabatirijwe muri Yorudani , byahinduye byinshi mu buzima bwe bwa Gikirisitu.
Abisiraheli batangajwe n’imyitwarire y’Abanyarwanda
Pasiteri Butoya Jean Népomuscène umwe mu Banyarwanda bavuye muri Isiraheli avuga ko icyo gihugu gisurwa n’abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, ariko ko abaturage ba Isiraheli batangajwe n’uburyo Abanyarwanda basobanuza kurusha abandi.
Yagize ati “Abandi bajyayo bafite izindi nyungu zibajyanye, ariko twebwe aho twageraga hose twarasobanuzaga, ku buryo abadusobanuriraga batangajwe n’imyitwarire yacu, bakatubwira ko itandukanye n’iyabandi basura icyo gihugu.”
Umuyobozi w’umuryango Successful Christian Ministries ujyana abantu babyifuza mu gihugu cya Isiraheli, Pastor Ntambara Saturday, yemeza ko Isiraheli ari igihugu cyo gusengeramo nk’uko ijambo ry’Imana ryanditse muri Zakariya 8:14 rivuga ko amahanga yose azajya ajya muri Israel nk’igihugu cy’amasezerano ku bemera Bibiliya ashishikariza Abanyarwanda kujya muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO