Ubwo habura iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo umwaka wa 2012 urangire, twasubije amaso inyuma dukusanya ibintu bikomeye byaranze imyidagadiro mu Rwanda.
Ibintu 20 byagaragaye mu myidagaduro yo mu Rwanda muri 2012:
1. Primus Guma Guma Super Star 2: Nk’igikorwa kimara amezi agera kuri arindwi, ni igikorwa cyavuzwe cyane muri uyu mwaka kandi gishimisha Abanyarwanda b’impande zose, atari mu Mujyi wa Kigali, cyageze no mu Ntara. King James yegukana iryo rushanwa.
2.Kugaruka mu muziki kw’Abahanzi b’Abanyarwanda baba hanze by’umwihariko, abo muri Leta Zunze ubwumwe z’Amerika bakoze indirimbo zigakundwa cyane hano mu Rwanda, Meddy na The Ben. Ubu ahenshi henshi bari kumva indirimbo " I am in Love."
3.Itorwa rya Miss Rwanda nyuma y’imyaka itatu Bahati Grace ariwe wambaye ikamba. Umutesi Aurore yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2012.
4.Nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwa Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, bikaza kuvugwa ko atwite, yibarutse imfura ye n’umuraperi K8 Kavuyo bari bamaranye igihe bakundana. Uruhinja rwabo barwita Ethan Jedidiah Muhire, rwanasomwe na Perezida Barack Obama ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamariza manda ya kabiri.
5.Nyuma y’uko IGIHE.com ikoze inkuru igaragaza ko hari abahanzi bashishikariza abantu uburaya mu bihangano byabo, Minisiteri y’umuco na Siporo yatangaje ko igiye gukorana n’ibitangazamakuru, ikabisaba kutajya bakina ibihangano bibusanya n’umuco nyarwanda. Ibi byateje impaka zikomeye cyane hagati ya Minisiteri n’abahanzi;
6. Uyu mwaka usize kandi Jay Polly yumvikanye kenshi mu itangazamakuru mu bibi n’ibyiza by’umwihariko ariko akaba yaravuzwe kwambura, guhangana n’abanyamakuru bamwe na bamwe, ariko akaba yaranibarutse umwana;
7. Bwa mbere mu Rwanda abakinnyi ba filime barahembwe ndetse na sinema(cinema) nyarwanda itera imbere ku buryo bugaragara urebye urwego rwa filime zisigaye zisohoka;
8. Kongera kubona abahanzi b’Abanyarwanda (Sacha na Tonzi) bahatanira Kora Awards nyuma y’imyaka 9 Samputu ayegukanye;
9. Nyuma y’uko Mihigo Francois Chouchou agarutse mu Rwanda na Orchestre Impala ikongera kubyutswa, hagarutse ihangana ry’ama orchestre;
10.Muri uyu mwaka kandi abahanzi nyarwanda bashidukiye kujya gukorera indirimbo zabo muri Uganda ugereranyije n’imyaka yabanje; Twavuga Dreamy Boyz, Urban Boyz n’abandi.
11. Cécile Kayirebwa yareze ibitangamakuru mu nkiko ko byakoresheje ibihangano bye nta burenganzira yabihaye;
12. Uyu mwaka kandi usize KGB isigayemo abasore babiri gusa, kuko umwe (Henry) yitabye Imana, naho Just Family nabo basigaye ari babiri kuko mugenzi wabo (Bahati) yasezeye ku muziki;
13.Imyidagaduro mu Rwanda, yongeye kubura abantu benshi bajya gutura hanze no kwiga, harimo Producer Lick Lick, Ally Soudy, Miss Shanel, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi;
14. Umwaka wa 2012 usize inzu z’utubyiniro zahuye n’uruva gusenya zifatwa n’inkongi y’umuriro harimo Cadilac, n’izindi;
15. Inzozi abahanzi bari bamaranye igihe kinini zo gukoreshwa n’amasosiyete akomeye zabaye impamo, Tigo, MTN, Airtel n’ibindi bigo bikomeye byagiye bibifashisha kenshi;
16. Abahanzi b’Abanyarwanda basa n’abakangukiye cyane gahunda za Leta dore ko benshi mu bahanzi bazwi baririmbye indirimbo zifite aho zihuriye na gahunda za Leta nka EDPRS, Agaciro n’Isabukuri y’imyaka 25 Umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse;
17. Abahanzi nka Kitoko, Knowless, Makanyaga n’abandi bitabiriye ibitaramo byinshi hanze y’u Rwanda;
18.Umunyarwanda Jackson Kalimba yitwaye neza muri Tusker Project Fame 5, aza muri bane ba mbere;
19.Ntawakwirengagiza uruhare rw’amahoteri, utubari n’amarestora muri uyu mwaka ukuntu byahaye akazi cyane abahanzi nyarwanda;
20. Ni umwaka kandi abakunzi ba muzika bakiriyemo abahanzi mpuzamahanga benshi nka Ismael lo, Flavor, Jason Derulo, P-Square, abo mu Karere nka Navio, Dr Jose Chameleon, Jackie, Washington, Kidumu n’umunya Ghana Fuse ODG uraba ugeze mu Rwanda mu gitaramo gisoza umwaka, East Africa Party.
Muri rusange, umwaka wa 2012 usize abahanzi b’Abanyarwanda bageze kuri byinshi. By’umwihariko habaye ibitaramo byinshi, abakunzi b’umuziki ntibigunga, hazamuka abahanzi nka Amag the Black, Bruce Melody, Christopher, Gisa, n’abandi. Si mu muziki gusa n’amafilime nyarwanda yasohotse ari menshi, ubu ikuzwe cyane ni iya Rwasa iri mu bice bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO