Mu gihe hatarashira icyumweru kimwe umwaka wa 2013 utangiye, imigabo n’imigambi ni yose ku bahanzi, ahanini bibanda ku kwagura umuziki wabo, ku rwego mpuzamahanga.
Tom Close ngo gahunda ye ishingiye ahanini ku kuba arimo gutegura kuvura Abanyarwanda, nyuma yo kubona dipolome y’ubuganga, kandi ngo mu buhanzi agiye gukora umuziki nk’aho aribwo agitangira, kuko atakiwuvanga n’amasomo kandi ngo impinduka mu buzima bwe ziraza kugaragara.
Riderman arateganya gukora indi album nshya kandi agakora uko ashoboye n’abahanzi bari mu ihuriro rye (label) yise “Ibisumizi”, bakarangirizwa ama albums, kandi bagakomeza gukora indirimbo nyinshi mu majwi n’amashusho.
Ulncle Austin ngo umugambi ni ukwagura ubuhanzi bwe agaruka ku kuririmba mu cyongereza cyinshi nk’izo yatangiriyeho, kugira ngo bimworohere no kugera ku masoko y’ahandi, no gukora amashusho ashobora no gukinwa kuri televiziyo mpuzamahanga.
Bruce Melody arifuza gukora ibyiza kurushaho, no kwagura umuziki we kugera nibura ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba.
N’ubwo we ngo imihigo ye adashobora kuyitangaza yose, Mani Martin, gusa umwe muri yo ni uko ashaka kuzamura umuziki akora ku rwego mpuzamahanga.
Mico Prosper we yatubwiye ko ibintu arimo gupanga, na we iyo abitekerejeho bimutera ubwo yibaza niba azabigera kuko bikomeye. Bimwe muri byo ni ukumurika album ze ebyiri muri Gashyantare no mu Kuboza.
King James nyuma yo kwegukana ibikombe bisaga bitanu mu marushanwa atandukanye, ubu ngo muri uyu mwaka afite intego nyinshi zirimo kumenyakanisha indirimbo ze n’ibindi. Akomeje n’umugambiwe wo kuzajya gukorera indirimbo muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO