Iki gitaramo cyo kumurika album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘The Love Lab’ cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.
Byari ibyishimo, Umujyi wa Kigali wari wajegejwe n’umuriri w’abenshi basiganwaga n’amasaha bajya kukireba.
Cyari kimaze igihe kinini cyamamazwa mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo ubwitabire bwo hejuru ntawe bwigeze butungura.
Ingeri ziganjemo abakobwa bisanzwe bizwi ko bakunze uyu muhanzi, abana bato ndetse n’abandi b’igitsina gabo bari bakubise buzuye ahabereye igitaramo.
Buravan mu gitaramo cye yafatanyije n’abahanzi barimo itsinda rya Active, Uncle Austin ndetse na Charly na Nina.
Saa mbili zirengaho iminota nibwo ku rubyiniro hajeho MC Phil Peter washyize abantu by’akanya gato mu mwuka w’igitaramo ubundi agahita atumira umusore waje akoresha Saxophone bigashimisha abari bitabiriye.
Saa 20: 50 Buravan yinjiye ku rubyiniro afite isura yihariye yambaye mu buryo bwabanje gutera benshi kujijinganya.
Habanje haza abacuranzi be bambaye imyenda y’umweru ndetse n’udupfuka amazuru babijyanishije n’izina ry’igitaramo bameze nk’abagiye muri Laboratoire.
Buravan nawe mu kwinjira yaje yipfutse mu maso hose ndetse anambaye nk’abacuranzi be abantu bamwe babanza kugira ngo si we.
Yerekeje ku meza yari ariho ibisa nk’imiti yo muri Laboratoire arabivanga afatanyije n’umukobwa baje gukina basa nk’abakundana nyuma yo gusogongera ku byo yavangaga.
Yakuyemo isarubeti asigarana umupira w’ingofero n’ipantalo ubundi atangira kuririmbira abakunzi be.
Igitaramo cy’uyu muhanzi cyari kirimo ibice bigera kuri bine; icya mbere yaje aririmba indirimbo ze zitandukanye zizwi na benshi arangije agaruka aririmba iziri kuri iyi album zitarajya hanze.
Azisoje yahise akomerezaho anaririmbana n’aba bahanzi bamufashije asoreza ku gice cyo gushimira ndetse no kugaragaza umuryango we ari nacyo yaririmbiyemo indirimbo yakoranye na se.
Umwihariko w’iki gitaramo ni uko abahanzi batatu bafashije uyu muhanzi mu gitaramo cye bose nta n’umwe waririmbye indirimbo ye; nka Active baririmbanye iyo bise ‘Canga Irangi’, Charly na Nina baririmbana iyitwa ‘Oroha’ n’aho Uncle Austin bafatanyije iyo bakoze uyu muhanzi agitangira bise ‘Urwo Ngukunda’ iri no mu zahagurukije benshi.
Buravan wagaragazaga akanyamuneza ku maso yagezemo hagati ashimira abantu bari bitabiriye, ariko yerekana n’izindi mpano nshya zirimo umusore witwa ‘Amalon’, ‘Victor Rukotana’ ndetse n’undi witwa ‘Kevin Scar’.
Uyu muhanzi yanafashe akanya yunamira Hirwa Henry witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya Mbere Ukuboza 2012, arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu magambo ya Buravan yavuze ko uyu muhanzi ari umwe mu bari bakomeye u Rwanda rwabuze, ndetse akwiriye guhora azirikwanwa.
Ajya gusoza, Buravan yasanze umuryango we wari urangajwe imbere n’ababyeyi be, aho wari wicaye imbere y’urubyiniro atangira kugenda yerekana buri umwe muri abo bari bitabiriye anavuga isano bafitanye.
Asoze yahise ahamagara se ku rubyiniro basoza baririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Garagaza’ yishimiwe na benshi kuko bayiririmbye abari muri cyumba bose bahagaze.
Indirimbo zose uyu muhanzi yaziririmbye mu buryo bwa live ndetse hari n’izo yacishagamo akazana n’ababyinnyi.
Reba hano bimwe mu bihe by’ingenzi mu gitaramo cya Buravan
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: George Salomo



















TANGA IGITEKEREZO