00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za Rumi, umuhanzi ukizamuka wo guhangwa amaso

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 November 2025 saa 07:11
Yasuwe :

Rumi ni umwe mu bahanzi bashya mu Rwanda bagenda bazamura urwego rw’umuziki, aho akora indirimbo zifite ubutumwa bukomeye ku rukundo, ubuzima n’amarangamutima y’umuntu.

Uyu muhanzi ukiri muto mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko “umuziki ni ururimi ruvuga ku mutima, ni wo unyemerera kuvuga ibyo ntekereza n’ibyo numva kurusha amagambo asanzwe.”

Nk’umwana, Rumi yatangiye gukunda injyana n’amajwi meza, maze akura afite icyifuzo cyo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo guhererekanya amarangamutima n’ibitekerezo bye.

Mu bihangano bye, Rumi ahora ashishikajwe no kugeza ubutumwa bufite bukora ku bantu. Ati“Nshaka ko abantu bumva ko urukundo, ukwihangana n’ukuri bikiri ibintu bifite agaciro. Buri ndirimbo yanjye ifite umutima n’ubutumwa bwo gukomeza icyizere.”

Umwihariko w’umuziki we ugaragarira mu kwivanga kw’injyana za Afro beat, Afro soul na R&B n’umuco Nyarwanda, aho akoresha amagambo yoroshye ariko afite uburemere n’amarangamutima menshi.

Rumi yamenyekanye nyuma yo gusohora indirimbo ye ya mbere yise “Umutima”, indirimbo yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, ikamugaragariza ko abantu bamwakiriye neza.

Yagize ati “Nashimishijwe no kubona abantu bumva neza ibyo nkora, kandi byanyeretse ko ndi ku murongo mwiza.”

Mu rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki, Rumi ashimira cyane inshuti, umuryango n’abakunzi b’umuziki bamuba hafi. Avuga ko hari n’abantu bamwigishije byinshi ku bijyanye no gutunganya amajwi, ndetse n’abamuba hafi, atibagiwe abakunzi be bamugaragariza urukundo.

Intego ye nyamukuru ye mu myaka itatu ni uguhinduka umwe mu bahanzi b’intangarugero mu Rwanda no hanze yacyo, afite indirimbo zikora ku mitima y’abantu. Yongeraho ko “iyo ni yo ntego yanjye mpagazeho ubu.”

Nubwo gutangira biba bigoye cyane kubera kubura ubushobozi n’icyizere, gukunda ibyo akora no kudacika intege bimufasha gukomeza guharanira iterambere.

Rumi anagaragaza icyizere ku iterambere ry’umuziki Nyarwanda, avuga ko urimo kuzamuka cyane kandi ko ari mu ruhando rw’abahanzi bashya bazanye umwuka mushya n’ukuri mu bihangano.

Ati “Nanjye ndabona ndi mu rungano rw’abahanzi bashya bazanye umwuka mushya, vibes nshya n’ukuri mu bihangano.”

Avuga ko abakunzi be bashobora kwitegura ibikorwa byinshi bishya, harimo indirimbo iteganyijwe kuzakurikiraho.

Reba indirimbo Rumi aheruka gushyira hanze

Rumi ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe
Uyu muhanzi ni umwe mu bo guhangwa amaso
Rumi n'ubwo ataragira izina rikomeye, yatangiye gutumirwa mu birori bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages