00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rikomeye rya Apôtre Apollinaire utegerejwe i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 May 2023 saa 11:54
Yasuwe :

Apôtre Apollinaire Habonimana, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana w’i Burundi, yavuze ko yigeze guhura n’ikigeragezo cy’uburwayi butazwi bwafashe umugore we Nsabimana Jeannette, ariko ashima Imana ko yatoye agahenge.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga ko mu buzima bwe n’ibihe by’umwijima bikomeye birimo uburwayi bw’umugore bashyingiranwe mu 2008.

Ni uburwayi uyu mugore yagize mu 2017 bwatumye hari bimwe mu bice by’umubiri bitangira kubora.

Ati “Hari ibihe bidasanzwe byabaye nko mu myaka itanu ishize, umugore wanjye yarwaye indwara kugeza n’ubu tutarabasha kumenya iyo ariyo, yararwaye bikomeye, umubiri wose urabora. Cyari igihe cy’umwijima mbese kidasanzwe mu buzima bwanjye ariko aho hantu nahaboneye Imana.”

Kubera ubu burwayi byageze aho nyirabukwe wa Apollinaire asaba uyu mukwe we kumuha uyu mugore wari uri mu bihe bimukomereye.

Ati “Imana yarankomeje muba hafi nkomeza kumukunda, nkamwuhagira nkamusiga amavuta n’ibindi. Byageze aho nakira ubusabe buvuye kwa mabukwe ansaba ko umugore namureka akamutwara akaba ariwe umurwaza.”

“Icyo gihe namubwiye ko bitashoboka mubwira nti igihe nazaga kumusaba mwaramumpaye ni uwanjye mushobora kuza mukamfasha ariko nkagumana inshingano zo kumuba hafi mu bihe nk’ibi.”

“Ibi nibyo narahiriye ko nzamuba hafi mu byiza no mu bibi, rero igihe cyarageze Imana iduha itsinzi iramukiza, dusohoka muri ibyo bihe by’umwijima, ubu turashima.”

Kuri ubu Apotre Habonimana aracyari kumwe n’umufasha we, bamaze kubyarana abana bane.

Apotre Habonimana yavuze ko kugira umugore byatumye arushaho gukomera mu nzira z’agakiza ndetse no kurushaho kuyobora neza itorero yashinze rya Shemeza Worship Temple.

Apotre Habonimana ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) kizaba tariki ya 21 Gicurasi 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Ni igitaramo cyateguwe na Alex Dusabe bazagihuriramo na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana ndetse na David Nduwimana.

Uyu muhanzi yakunzwe hambere mu ndirimbo nka “Nama Ntangara” , “Umva icatumye mpinduka” , “Mbega Ubuntu” n’izindi.

Kwinjira muri East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) muri Camp Kigali, ni ukwishyura 5.000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP ndetse na 20.000 Frw muri VVIP.

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo

Apotre Apollinaire Habonimana ubu ni umushumba wa Shemeza Worship Temple y'i Burundi
Apotre Apollinaire Habonimana yakunzwe mu ndirimbo nka “Nama Ntangara” , “Umva icatumye mpinduka” , “Mbega Ubuntu” n’izindi
Apotre Apollinaire Habonimana ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) kizaba ku wa 21 Gicurasi 2023
Nsabimana Jeannette ubu amerewe neza ni umugore ushima Imana nyuma yo gukira uburwayi bwari bumukomereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages