00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin na Marioo mu bahanzi The Ben yiyambaje kuri album ye nshya ‘Plenty love’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 January 2025 saa 10:02
Yasuwe :

The Ben yashyize hanze indirimbo 12 zigize album ye nshya yise ‘Plenty love’ yari amaze igihe ararikira abakunzi be, iyi ikaba iriho indirimbo zirimo ‘My Name’ yakoranye na Kivumbi, Icyizere yakoranye na Uncle Austin ndetse na ‘Baby’ yakoranye na Marioo wo muri Tanzania.

Iyi album yiganjeho indirimbo z’uyu muhanzi ku giti cye, ahamya ko yayikoze agamije ko abakunzi be bongera kumva ijwi rye wenyine.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, The Ben yagize ati “Nimuyumva neza yiganjeho indirimbo zanjye njyenyine, hari abahanzi benshi twakoranye indirimbo zizagenda zisohoka ariko bitavuze ko nari kuzishyira kuri album kuko nifuzaga kongera kumvisha abakunzi banjye indirimbo zanjye.”

Iyi album nshya ya The Ben yamaze gushyirwa ku mbuga zose zicuruza imiziki, iri gucuruzwa na sosiyete y’Abanya-Nigeria yitwa ‘One Rpm’ imaze kwigarurira isoko rya benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda.

Ni album uyu muhanzi asohoye nyuma yo gukorera muri BK Arena igitaramo cy’amateka cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025.

Ku rundi ruhande ni album igiye hanze nyuma y’uko uyu muhanzi yari yarasohoyeho indirimbo nka Ni Forever, True love na Plenty zose yakoreye amashusho.

Umva hano album nshya ya The Ben

The Ben aherutse gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages