Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu irashishikariza abahanzi kurushaho guhimba indirimbo zivuga ku mahoro zikanagaragaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ni muri urwo rwego yabateguriye amahugurwa y’iminsi ibiri yabaye kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Gcurasi 2012) i Muhanga, yo kurushaho kubahugura ku burenganzira bwa muntu inabasaba ko bahimba ibihangano bibuvugaho.
Karemera Pierre, Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko abahanzi baramutse bahanze indirimbo zivuga ku burenganzira bwa Muntu byafasha Abanyarwanda kuko basanzwe hari byinshi bahindura muri sosiyeti.
Yagize ati:”Abahanzi bafite ibihangano byumvwa n’abantu benshi kandi bikabagiraho ‘influence’ (babasha guhindura imitekerereze y’umuturage). Bajye bahimba bazi ko umuntu agomba kubahwa, umuntu agomba kubungabungwa ntihagire ikintu cyamuhutaza mu bihangano byabo. Kugira ngo n’igihugu cyacu kigire amahoro arambye ni uko twubaha umuntu.”
Abahanzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye kuba Komisiyo iri kubahugura ku burenganzira bwa Muntu. Benshi muri bo bahuriza ku kuba nabo bagaragaza ko bakunze guhohotwa ku bihangano byabo bityo bakaba basaba ko nabo barenganurwa.
Umwe muri bo, tutifuje gutangaza amazina ye, yagize ati:”Natwe nk’abahanzi hari uburenganzira tubuzwa. Usanga nta burenganzira bwo gushyiraho igiciro n’umushahara tugenerwa ngo kubera ko ari umuhanzi.
Undi muhanzi amwunganira agira ati:”Uburenganzira bw’umuhanzi bwarahohotewe kugeza n’ubu turahohoterwa, nk’ubu nsohora CD bakantanga kuyicuruza, turahohoterwa. Umucuranzi baramuhamagara ngo turaguha aya (wenda wakagombye guhabwa arenzeho), kandi ngo nutaza ni akazi kawe, turahohoterwa. Ubu noneho iyi Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muntu yabaye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muhanzi.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yavutse muri Kanama 1993 nyuma y’isinywa ry’Amasezerano ya Arusha. Zimwe mu nshingano zayo ni uguteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, mu ngeri zose z’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO