Ambwene Yessah (AY) ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania ariko ufitanye isano ya hafi n’u Rwanda. Nyina umaze imyaka icyenda yitabye Imana na we yari Umunyarwandakazi.
AY umaze iminsi ahugiye mu bucuruzi kurusha umuziki, we n’umuryango bari kubarizwa mu Mujyi wa Kigali aho bifuje kwizihiriza isabukuru y’imfura yabo, Aviel Yessayah, wavutse tariki 12 Kanama 2019.
Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye IGIHE ko AY yageze mu Rwanda ku Cyumweru mu gihe umugore yahageze kuri uyu wa Mbere aturutse muri Amerika.
Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Medical City Healthcare-Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi atandatu ababyeyi be bakoze ubukwe.
Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Nyamata tariki 10 Gashyantare 2018 mu gihe indi yabereye i Dar es Salaam tariki 24 Gashyantare uwo mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO