00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indeshyo ya Kenny Sol yongeye kugarukwaho, iby’imyambaro ya Davis D: Amafoto yaranze icyumweru

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 May 2023 saa 10:42
Yasuwe :

Udushya duhora ari twinshi mu ruganda rw’imyidagaduro, ku buryo iyo usubije amaso inyuma mu cyumweru kiba cyatambutse usanga harabaye ibikorwa byinshi byavugishije benshi.

Icyumweru gishize cyo kuva ku wa 1 kugeza 7 Gicurasi 2023, habayemo ibikorwa bitandukanye byagarutsweho cyane haba ku mbunga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Indeshyo ya Keny Sol yongeye kugarukwaho

Mu cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol, ari muri studio ahagaze ku ntebe kugira ngo ashyikire micro.

Uyu muhanzi wari kumwe na Element muri studio hagaragaye amafoto ahagaze ku ntebe kugira ngo abashe kugera kuri micro neza.

Benshi bahise batangira kubisanisha n’indeshyo ye isanzwe iterwaho urwenya ku mbuga nkoranyambaga.

Kenny Sol kugera agere kuri micro byamusabye kurira intebe

Imyambarire ya Davis D yavugishije benshi

Mu mpera z’icyumweru ni bwo umuhanzi Davis D yashyize hanze amafoto yambaye ikabutura ngufi n’inkweto za ‘boot’ yifotoje mu buryo butandukanye.

Aya mafoto akijya hanze amagambo yabaye menshi. Benshi mu bayavuzeho baganishaga ku kuba imyitwarire yagaragaje imeze nk’iy’abaryamana n’abo bahuje ibitsina.

Davis D amaze kumenyerwa ko iyo afite ubutumwa bushya ashaka gutanga nk’igihangano gishya, ashaka agashya gatuma agarukwaho cyane mu itangazamakuru no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Benshi basanishaga iyi myambarire n'iy'abasanzwe baryamana n'abo bahuje ibitsina
Amafoto ya Davis D yavugishije benshi

Marina na Ivan Muziki mu mikenyero

Nk’umugeni n’umukwe umuhanzikazi Marina na Ivan Muziki bongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto y’imikenyero bashyize hanze wagira ngo bari mu birori byo gusaba no gukwa.

Iyi foto yashyizwe ku rukuta rwa Instagram na Marina ayiherekesha amagambo agira ati “Ingabo y’intamenwa karame cyane”.

Abantu bayivuzeho byinshi bamwe bati “ubwo ni indirimbo bagiye gushyira hanze, abandi na bo ngo baba bakoze ubukwe dore ko bombi bamaze igihe mu rukundo”.

Marina na Ivan Muziki bari barimbye nk'abari mu birori by'ubukwe

Big Red boots zikomeje kwamamara i Kigali

Mu cyumweru cyabanjirije igishize ni bwo Davis D yagaragaraye yambaye inkweto za Big Red Boots zigezweho mu ruganda rw’imideli.

Ku wa Gatandatu ubwo habaga igitaramo cyiswe ‘Nyega Nyega na Skol Lager’, Umuraperi Zeo Trap na we yaraziserukanye. Amakuru IGIHE yamenye ni uko yazikodesheje ibihumbi 80 Frw.

Big Red Boots ni inkweto zakozwe na MSCHF ubwo zashyirwaga bwa mbere ku isoko zaguraga 350$, nubwo abazikoze batangaje ko zashize ariko nko kuri Ebay zakomeje kuboneka zigura 675$ n’aho Poshmark yo izigurisha 1200$.

Big Red Boots zigezweho i Kigali
Umuraperi Zeo Trap yaserutse ku rubyiniro yambaye inkweto za Big Red Boots

Shaddyboo yazonze Kidum

Ubwo umuhanzi Kidum yari mu gitaramo i Bruxelles, Shaddyboo yamusanze ku rubyiniro amubyinisha mu buryo budasanzwe, basa n’ababyina ingwatira.

Uko Shaddyboo yabyinishije Kidum byatunguye benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages