iri rushanwa rihurije hamwe abakobwa 23 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Irebe na bagenzi be bifotoje amafoto atandukanye arimo n’ay’umwambaro wo kogana uzwi nka bikini adakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bakavuga umukobwa wawambaye aba yakoze ibihabanye n’umuco.
Abakobwa batatu bo mu bihugu birangwamo amahame ya Islam nka Somalia, Tunisia na Maroc bo bambaye uyu mwenda barangije bakingaho imyitero.
Irebe Natasha yari aherutse kubwira IGIHE ko afite umuhigo wo kuzana ikamba i Kigali agahesha ishema igihugu cye muri iri rushanwa.
Icyo gihe yagize ati” Niteguye neza, mfite intego yo guserukira igihugu cyanjye nkagihesha ishema mu ruhando rwa Afurika.”
Iri rushanwa riri kubera mu mujyi wa Calabar wo mu Majyepfo ya Nigeria, ku nshuro ya Gatatu. Rifite intego yo ‘Kwiyumvamo Ubanyafurika’.
Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa uzahiga abandi bizaba ku wa 27 Ukuboza 2018, mu Mujyi wa Calabar uherereye muri Cross River State.
Hashyizweho uburyo bwo gutora kuri internert hakoreshejwe urubuga rwa elfrique.com/vote/title/miss-africa-2018 aho uzahiga abandi mu kugira amajwi menshi azahita abona itike imwerekeza mu icumi bazajya mu cyiciro cya nyuma. Kugeza ubu Irebe afite amajwi 366.
Muthoni Fiona Naringwa yari aherutse guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize ndetse yanatahanye ikamba ry’Igisonga cya mbere umunya-Botswana Gaseangwe Balop yegukana ikamba rya Nyampinga.
Uwegukanye ikamba ahembwa imodoka ifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika hamwe n’ibihumbi $35 n’ibindi.
Igisonga cya mbere gihabwa ibihumbi $10 naho Igisonga cya kabiri kigahabwa ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO