Ni ibitaramo bise East Cost Coachella bihuriyemo abahanzi nyarwanda batandatu n’umurundi umwe ndetse n’aba DJs batandatu.
Aba bahanzi barimo Mike Kayihura, Ish Kevin, Kevin Kade, Kivumbi King, Rosskana, Shemi , Drama T, DJ Marnaud , DJ Sonia, n’abandi.
Ubuyobozi bwa 1:55 AM bwatangarije IGIHE ko guhitamo izina rya Coachella bumvise ariryo rijyanye n’ibi bitaramo byabo.
Bavuga ko iyi ari gahunda y’ibitaramo ngarukamwaka bizajya bibera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Uburasirazuba bigahuza abahanzi bahakorera.
Kenny Mugarura ukora muri 1:55 yagize ati “Ni iserukiramuco dushaka gukora rizajya riba buri mwaka muri Nyakanga izajya ibera ahantu hose mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Uburasirazuba niyo mpamvu izina ari East Cost.”
“Ku izina Coachella ntaho bihuriye na ririya serukiramuco ribera muri California, ni uko twe twumvise ari izina ryiza rijyanye n’ibi bitaramo byacu kuko bibera ahantu hagari hisanzuye.”
Coachella ni iki ?
Coachella ni iserukiramuco rya muzika riza ku mwanya wa mbere mu bikorwa by’iserukiramuco by’umuziki bikomeye ku Isi.
Ni serukiramuco rihuruza ibyamamare byo hirya no hino ku Isi ribera mu kibaya cyo mu mujyi wa Indio muri leta ya California hagati mu butayu bwa Colorado cyiswe Empire Polo Club gusa hari n’abahita Coachella Valley kubera iri serukiramo rihabera muri Mata buri mwaka.
Iri serukiramuco ryatangijwe n’abagabo babiri barimo Paul Tollett na Rick Van Santen mu 1999.
Coachella itegurwa n’ikigo cya AEG Worldwide gifite mu biganza ibikorwa by’imyidagaduro bibera muri Crypto.com Arena, O2 Arena y’i Londres n’ahandi, ni nk’uko wumva QA Venue Solutions icunga BK Arena.
Coachella ni ibirori ngarukamwaka byatangiye bikorwa umunsi umwe gusa ubu igeze kuri itandatu.
Bihurizwamo abahanzi ba muzika y’ubwoko butandukanye burimo rock, pop, indie, hip hop, electronic dance music, n’izindi njyana bahurira hamwe bagakora ibitaramo bya live.
Ni kimwe mu bikorwa bya muziki bizwi cyane ku Isi kandi byinjiza menshi ku bahanzi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no ku Isi.
Mu 2017 ryitabiriwe n’abantu 250.000 mu minsi ibiri ryinjiza miliyoni 114.6 z’amadorali y’Amerika.
Iri serukiramuco ribera ku buso bungana na Hegitari 642 bwubakwaho ibikorwa bitandukanye byakira abantu 125,000 ku munsi ndetse na Stages zisaga esheshatu.
Mu myaka yashize ntiryahaga umwanya abahanzi bo muri Afurika
Uwavuga amateka y’iri serukiramuco ntiyayarangiza gusa rimwe na rimwe rishinzwe kudaha umwanya abahanzi bakorera umuziki hanze ya Amerika.
Urugero nko mu 2023 bwari ubwa mbere hatumiwe umuhanzi wo mugice cya America Latin (Bad Bunny) ndetse no muri Korea (Black Pink) ku rubyiniro rukuru rw’iri serukiramuco (Main Stage).
Mu 2019 Beyoncé niwe muhanzikazi wa mbere w’umwirabura wabaye umuhanzi mukuru muri iri serukiramuco.
Mu 2008, Prince niwe muhanzi wa mbere w’umwirabura wagizwe umuhanzi mukuru muri iri serukiramuco akurikira na Jay Z wabikoze mu 2010.
Mu 2018 nibwo bwa mbere umuhanzi ukorera umuziki muri Afurika yahawe umwanya wo kuririmba muri iri serukiramuco uwo yari Wizkid, gusa kubera uburwayi ntiyabashije kuririmba.
Mu 2020 nibwo bwa mbere umuhanzi wo muri Afurika yabashije kuririmba muri iri serukiramuco uwo ni Seun Kuti yari aherekejwe n’itsinda ryacurangiraga se Egypt 80.
Mu 2022 Stromae umuhanzi w’umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda yaririmbye muri ibi bitaramo, icyo gihe abahanzi bakuru bari Billie Eilish, Harry Styles, na Kanye West ’Ye’.
Icyo abahanzi b’abanyafurika bari muri iri serukiramuco ni Black Coffee wo muri Afurika y’Epfo, Sampa The Great umunya Australia ukomoka muri Zambia na AMEME wo muri Benin.
Uyu mwaka abahanzi bo muri Afurika baririmbye muri iri serukiramuco barimo Burna Boy wo muri Nigeria ,Uncle Waffles na Kyle Watson wo muri Afurika y’Epfo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!