00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#10yearchallenge: Amafoto atangaje y’ibyamamare byo mu Rwanda n’ahandi mu myaka 10 ishize

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 15 January 2019 saa 11:01
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Twitter, hadutse inkubiri yo gushyiraho amafoto yerekana abantu batandukanye uko bari bameze mu myaka 10 ishize, aho hari bamwe bagaragaza impinduka zikomeye abandi ukabona nta cyahindutse.

Iyi nkubiri yiswe #10yearchallenge, umuntu ari gufata ifoto ye y’ubu cyangwa mu mwaka ushize, akayihuza n’iyo yafashe mu myaka 10 ishize.

Iyi nkubiri igamije kugaragaza impinduka zabaye ku muntu mu myaka 10 ishize. Ibyamamare bitandukanye haba mu Rwanda no hanze, berekanye uburyo bari bameze muri iyo myaka.

Amwe mu mafoto yabo arasekeje cyane ugereranyije uko bari bameze icyo gihe, n’uko bameze ubu.

Ibyamamare byo mu Rwanda ntibyatanzwe kuko bihutiye kugaragaza uko bari bameze mu myaka 10 ishize. Hari abagaragaza impinduka zikomeye mu mibereho yabo, abari babyibushye ubu bananutse, abari bananutse ubu babyibushye, abameze ubwanwa abandi bamera impara n’izindi mpinduka.

#10yearchallenge ikomeje gukwirakwira ku Isi yose, aho n’ibindi byamamare birimo kugaragaza impinduka mu mafoto yabyo mu myaka 10 ishize. Umuhanzi Nick Minaj, Umugandekazi Zari, Fat Joe n’abandi benshi bakomeje kuyoboka iyi nkubiri.

Amwe mu mafoto y’ibyamamare mu myaka 10 ishize

Mu 2009 Aline Gahongayire yari abyibushye cyane
Alliance wamenyekanye muri filimi mu myaka 10 ishize
Arthur Nkusi n'umujyanama we Nice Budandi bamaranye igihe kinini
Dereck wo muri Active mu myaka 10 ataramera ubwanwa
Diplomate yifotozaga yishe ijisho rimwe
DJ Pius muri 2008 ataramera uruhara
Erica Rwibutso wabaye Miss Earth Rwanda 2015, ntiyikoragaho muri 2008
Meddy Saleh utunganya amashusho y'indirimbo ahari ubwana haje ubwanwa
Mu myaka 10 ishize Uncle Austin ntacyahindutse
Muri 2009 Miss Uwase Vaness atarisiga, imisatsi ikiri umwimerere
Tidjara Kabendera yifashishije amafoto ya 2006-2016 ari kumwe n'abahungu be
Umunyamakurukazi Ashanti muri 2009
Umunyarwenya Ramjaane yari mafiyeri kuva na kera
Urwibutso rw'umunyamideli Judith Heard mu myaka 10
Umugandekazi Zari Hassan mu myaka 12 ishize
Umunyarwenya Kevin Hart nta mpinduka nini agaragaza mu myaka 10 ishize
Umuraperi Fat Joe yarabyibushye mu buryo bukabije
Umuraperikazi Nick Minaji nawe ntiyatanzwe
Mu myaka 10 ishize Ne-yo yari ataramera ubwanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages