Mu minsi 159 gusa irimo album 13 zimaze gusohoka utabariyemo EP (Extended Play) na Mixtape nazo zisigaye zikorwa ku bwinshi.
Si kenshi ibi bikunze kubaho ko hasohoka album zingana gutya mu gice cy’umwaka kuva ku baririmbyi kugeza ku batunganya amajwi y’indirimbo (Producers).
Uyu ushobora gufatwa nk’umusaruro w’ibyo aba bahanzi babibye mu gihe cya Guma mu rugo cyatumye bagira umwanya uhagije wo gutekereza ku mirimo yabo n’ibikorwa byakomeza kubafasha kwagura ingazo yabo.
Ikindi gishobora gutera uyu muvuduko ni imbaraga za murandasi (Internet) ahari isoko ryagutse ryo gucururizaho ibihangano bidasabye ko umuhanzi ategura ibitaramo cyangwa kuva aho ari.
Muri iki gihe hari imbuga nyinshi zicuruza umuziki, usanga uko ibihangano bicurangwa inshuro nyinshi cyangwa amasaha menshi ari nako birushaho kwinjiza agatubutse.
Urugero nko kuri Spotify igihangano cyacuranzwe inshuro 1000 cyishyurwa 4$ ni ukuvuga ko kiramutse gicuranzwe inshuro miliyoni imwe cyinjiza asaga 4000$ ni miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri Youtube ari nayo benshi bazi umuhanzi cyangwa uyikoreha ashobora kwinjiza $0.018 ku nshuro imwe igihangano cye cyacuranzwe.
Iyo hiyongereyeho amasaha ibihangano byacuranzwe niko ayo winjiza arushaho kwiyongera, gusa ibi byose bifite amategeko abigenga iyo umaze kuba umunyamuryango w’uru rubuga (Monetization).
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe muri album zimaze gusohoka mu mezi atandatu n'ubu zikiyongera uko bwije n’uko bukeye.
‘Musomandera’
Ku wa 10 Mutarama 2023 Ruti Joël yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda album ye ya mbere yise ’Musomandera’ izina ry’umubyeyi we.
Iyi album yagizwemo uruhare mu myandikire na nyakwigendera Yvan Buravan igizwe n’indirimbo 10 zatunganyijwe na X on The Beat na Bob Pro.
‘365’
Mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2023, Danny Vumbi yamuritse album ya kane yise ’365’.
Iyi album ikubiyeho indirimbo 10 izina ryayo ryaturutse ku gihe kingana n’umwaka yari amaze adashyira hanze indirimbo.
Ni Album yarambitsweho ibiganza n’aba-Producer bane barimo Bob Pro, Made Beats, Telldhem na Pastor P.
Uyu muhanzi guhera ku wa 10 Gashyantare 2023 nibwo yatangiye kuzenguruka igihugu asogongeza abakunzi be iyi album ahereye mu Karere ka Musanze.
‘Nomade’
Mani Martin ku wa 26 Gicurasi 2023 nibwo yamuritse album ya gatandatu yise ‘Nomade’ afata nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu uhora abunza akarago, atagira aho abarizwa.
Iyi album ikubiyeho indirimbo umunani zatunganyijwe n’aba Producer bane barimo Foda, Madebeats , Didier Touch ndetse na Bob Pro.
‘Essence’
Dr Muyombo Thomas (Tom Close) ku wa 5 Gicurasi 2023 yamurikiye abakunzi ba muzika album ye ya cyenda yise ‘Essence’ ikubiyeho indirimbo 13.
Indirimbo zigize iyi album zatunganyijwe n’aba Producer bane barimo, Knox Beat, Bob Pro, Kenny Pro na Clement Ishimwe.
Ni album yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo , A Pass, B-Threy , Wezi, Sat B, Bull Dog , Nel Ngabo, na Riderman.
‘Nk’umusirikare’
Ku wa 5 Kamena 2023 Israel Mbonyi yasangije abakunzi ba muzika indirimbo yise ’Nk’umusirikare’ ikaba yitiriwe album nshya y’uyu muhanzi.
Iri ni izina yahawe n’abafana ubwo yari mu gitaramo cyo kuyifata amajwi n’amashusho cyabereye mu Intare Arena ku wa 19 Gicurasi 2023.
‘Life, Love and Light’
Nel Ngabo yamuritse album ya gatatu yise ‘Life, Love and Light’ (Ubuzima, Urukundo n’Urumuri). ikubiyeho indirimbo 13 yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo P Fla, Sintex, Ruti Joël, John B Singleton na Maranatha Family Choir.
‘Ibyiringiro’
James Rugarama n’umufasha we Daniella Rugarama baherutse gusangiza abakunzi b’umuziki wabo zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya gatatu bise "Ibyiringiro".
Ni Album ikubiyeho indirimbo zirindwi bamuritse nyuma y’imyaka itatu bari bamaze badakora ibitaramo ndetse bakaba barayisogongeje abitabiriye igitaramo cyabo bahuriyemo n’abasaga 1000 ku wa 4 Gicurasi 2023.
‘2k40’
Ku wa 3 Kanama 2023 Mistaek yamuritse album ye ya mbere yise ‘2k40’ ikubiyeho indirimbo 17 yahurijemo abahanzi icyenda, barimo , Makare Fox, Ayo Rash, Bull Dogg , Symphony Band, Okkama, Made Beats, Bruce The 1st, Maestro Boomin na B.Threy.
Iyi album ikubiyeho indirimbo zakozwa n’aba-Producer, Bobly , The Major , Logic Hit, Made Beats, Jules Pro, Muriro, Bob Pro, Ayo Rash, na OStyle.
‘Ruticumugambi’
Kaguramo Rwimo (Pastor P) warambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda mu myaka ishize kugeza n’ubu, ku wa 1 Gicurasi 2023 yamurikiye abakunzi b’umuziki album ye ya mbere yise ‘Ruticumagambi’.
Iyi album igizwe n’indirimbo 10. Hariho indirimbo z’Urukerereza nka “Kabanyana k’Abakobwa’’, “Rubanda rugira ayabo”, “Wiriweho mwali’’, “Ibare”, “Agashinge”, “Yewe Roza” na “Amashyo Rugamba”.
Hariho izindi ndirimbo nka ‘Inyamanza”, yamenyekanye cyane mu myaka yo hambere iyi kuri iyi album yayirimbiwe na Marie Louise (Umubeyi w’i Musanze), “Abaticumugambi” y’Abasaamyi ba Nkombo na “Laurette” ya Kamaliza yaririmbiwe na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda mu 2017.
‘Ni neza’
Nyuma yo gutunganya amajwi y’indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake, ku wa 18 Gicurasi 2023 Producer Bob Pro yamurikiye abakunzi b’umuziki album ye ya mbere yise ‘Ni neza’.
Ni album yakozwe yarambitsweho ibiganza n’aba-Producer icyenda barimo, Ayo Rush, Element, Kozze,Fanta, Pro Zed , Niz Beatz , Loader, Santana na X on The Beat.
Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo, Bruce Melodie, The Ben, Kevin Kade, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Kenny Sol, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe, Yago, DeeJay Pius , Amalon, Sintex, Chriss Eazy, Ish Kevin, Bwiza, Niyo Bosco, Kivumbi King , Alyn Sano, Okkama, Afrique, DJ Brianne , DJ Marnaud , Mistaek.
"Doxa"
Ku wa 7 Gicurasi 2023 Zizou Alpacino yamuritse indirimbo ya mbere mu zikubiye kuri album yise ‘Doxa’ ikubiyemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yafatanyije n’abarimo King James.
DOXA ni ijambo ry'Ikigereki risobanura Icyubahiro. Zizou Alpacino yizera ko iyi ndirimbo izatera imbaraga abayumva bari mu rugendo rwo kwizera.
Indirimbo yabimburiye izindi ni iyo yise ‘Nkomeza’ yayihuriyemo na King James ndetse na Junior Multi System ugaragara mu mashusho yayo.
'Uri mwiza Mama'
Audia Mbishibishi [Audia Intore] ukora umuziki wubakiye kuri gakondo nyarwanda ku wa 8 Werurwe 2023 yamuritse album ya mbere yise ‘Uri Mwiza Mama’ iriho indirimbo 12.
‘Bene u Rwanda’
Sengabo Jodas wihebeye umuziki gakondo ku wa 3 Gashyantare 2023 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’.
Iyi album iriho indirimbo 10 zirimo ‘Bene u Rwanda’ ivuga ku mateka y’Abanyarwanda, Ubutwari bwa bene u Rwanda n’uburyo baharaniye kugarura amahoro mu gihugu cyabo.
Usibye izo tugarutseho zamaze gusohoka hari album 4 zamaze gutunganywa ku buryo isaha n'isaha zajya ahagaragara.
Izo zirimo ‘Yaraje’ ya Juno Kizigenza izajya hanze tariki 15 Kanama 2023, ‘Full Moon’ ya Bushali , ‘Rumuri’ ya Alyn Sano na ‘Blood, Sweat &Tears’ ya Ish Kevin.





Ibitekerezo 0