00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

21 Savage ahangayikishijwe no kuburira umwanya urugo rwe

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 28 January 2024 saa 06:53
Yasuwe :

Shéyaa Bin Abraham-Joseph wamamaye nka 21 Savage yasobanuye ko ubuzima yakuriyemo ari bwo bwiza bitewe n’uko we afite ubutunzi bwinshi ariko akaba adashobora kubona umwanya wo kwita ku muryango we.

Ubwo yari mu kiganiro "Club Shay Shay" gikorwa na Shannon Sharpe, 21 Savage yagize ati "Njyewe nakuze ababyeyi banyitaho, none ubu mfite abana batatu bari hagati y’imyaka umunani n’icumi. Umuto muri bo hari igihe ngira impungenge ko atazabona uburere bwa Se kuko tubonana gake bitewe n’ibitaramo bintwara umwanya nkabura uko nkora inshingano za kibyeyi”.

Uyu muraperi w’Umwongereza wakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanavuze ko guhuza ubuzima bwo gushaka ubutunzi no kwita ku muryango bigoye ndetse rimwe na rimwe bitanashoboka.

Yavuze ko ababyeyi badatunze cyane aribo baba bafite amahirwe yo guha umwanya munini umuryango naho abahora muri gahunda zo gushaka ubukire bakaba baburira umuryango umwanya.

Yagize ati "Ntabwo binyorohera kubonera umuryango wanjye umwanya. Ntabwo ndi kwita ku kazi ko mu rugo kubera akazi k’umuziki. Ndakora kugira ngo mbone amafaranga ariko rwose ntabwo ndi kwitwara nk’umubyeyi mu rugo, mbona ababyeyi bakennye aribo batanga uburere kurusha abakize."

21 Savage ahugiye mu kumenyekanisha album yise American Dream yasohotse mu ntangiriro za 2024. Ni umuzingo wa gatatu yasohoye ukaba ugezweho dore ko uriho indirimbo ebyiri ziri kuri Billboard Hot 100.

21 Savage agorwa no gukora inshingano za kibyeyi
Forbes ibarira 21 Savage ubutunzi bwa miliyoni 16$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages